Kigali

Enyimba FC isezereye Rayon Sports muri CAF Confederations Cup

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 September 2018 Yasuwe: 1379

Ikipe ya Enyimba FC inyagiye Rayon Sports ibitego 5-1 iyisezerera mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya CAF Confederations mu mukino wabereye ku kibuga cyayo cya Enyimba International Stadium.

Ubwugarizi bwa Rayon Sports ntibwahiriwe n’uyu mukino wo kwishyura kuko ibitego byose uko ari bitanu byabuturutseho.

Igitego cya mbere cyatsinzwe Stanley Dimgba ku munota wa 12 ku ikosa ryakozwe na Mutsinzi Ange wari ku rwego rwo hasi cyane muri uyu mukino .

Rayon Sports ntiyacitse intege kuko yahise isatira cyane ku munota wa 25 Rutanga Eric akata umupira mwiza imbere y’izamu, Bimenyimana Bonfils Caleb ashyiramo igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Ku munota wa 29 Enyimba FC yokeje igitutu Rayon Sports ubwugarizi ntibwabyitwaramo neza by’umwihariko Mutsinzi Ange wambuwe umupira na Ikouwem Utin atera umupira awushota kuri Manzi Thierry ujya mu izamu.

Igice cya kabiri kigitangira Enyimba FC yatsinze igitego cya 3 cyatsinzwe na Sunday Adetungi ku mupira yahawe hagaze neza mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yacitse intege bituma ku munota wa 71 itsindwa igitego cya 4 cyatsinzwe na Joseph Osadiaye kuri Coup Franc yateye,ikubita ku mutwe wa Rwatubyaye ujya mu izamu.

Enyimba FC yakubise ahababaza Rayon Sports ku munota wa 80 ku gitego cya gatanu cyatsinzwe na Oladuntoye Isiaka ,birangira ari ibitego 5-1 mu mikino yombi.

Rayon Sports yakoze amateka yo kugera muri kimwe cya ¼ bwa mbere mu mateka,ntishoboye kugera muri ½ ndetse ntabwo izitabira amarushanwa nyafurika umwaka utaha kuko yabuze itike.
Enyimba FC izahura n’izarokoka hagati CARA Brazzaville na Raja Cassablanca zirakina uyu munsi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pep Guardiola yihaye intego itangaje nyuma yo gusezererwa na Tottenham muri...

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,yatangaje ko yiteguye gutwara...
20 April 2019 Yasuwe: 2639 0

Ikipe Cristiano Ronaldo ashobora kwerekezamo nyuma ya Juventus...

Umukinnyi Cristiano Ronaldo wa Juventus ari mu gahinda gakomeye ko...
19 April 2019 Yasuwe: 5316 0

Rayon Sports yategewe amamiliyoni y’ama FRW kugira ngo itsinde APR...

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahawe intego y’ amamiliyoni n’ abantu ku...
19 April 2019 Yasuwe: 3362 0

Umukinnyi wa Arsenal yavuye mu kibuga ajya mu bwiherero umukino...

Myugariro w’ikipe ya Arsenal witwa Nacho Monreal yaciye ibintu ku mbuga...
19 April 2019 Yasuwe: 4641 0

Sarpong yatangaje amagambo akomeye yabwiwe kuri APR FC ahora azirikana...

Rutahizamu Micheal Sarpong yatangaje ko ahora yibuka ko uwamuzanye mu ikipe...
19 April 2019 Yasuwe: 3728 0

Arsenal na Chelsea zamaze gukatisha itike ya ½ cya UEFA Europa...

Amakipe 2 yo mu Bwongereza afite abakunzi benshi mu Rwanda,Arsenal na...
19 April 2019 Yasuwe: 1387 0