Kigali

Eric Nshimiyimana yasabye abanyamakuru kujya banenga abakinnyi bitwaye nabi uhereye kuri Bakame

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 October 2019 Yasuwe: 4622

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana,yasabye abanyamakuru bo mu Rwanda kureka kunenga abatoza gusa ahubwo bakwiriye kujya banenga n’abakinnyi batitwara neza mu kibuga barimo n’umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame ukomeje kwitwara nabi.

Umunyezamu Bakame yakoze ikosa ryo gusohoka nabi bituma ikipe ya Bugesera FC itsinda igitego cya kabiri cya Tchabalala ariyo mpamvu umutoza Eric Nshimiyimana yasabye abanyamakuru kureka kuzajya banenga cyane abatoza gusa ahubwo n’abakinnyi batitwara neza barimo na Bakame.

Ubwo Nshimiyimana yabazwa ku myitwarire mibi ya Bakame yagize ati “Makoze akazi kanyu neza mwadufasha.Mwadufasha kuko ibintu byose mubishinja umutoza,ariko sinateye penaliti, sinari mu izamu.

Iyo turangije umukino buri mukinnyi ahita yikuraho inshingano ze.Amakosa yakoze njyewe ndayamubwira ariko iyo yumvise cya gitutu cyo hanze ku makossa yakoze biramufasha.Mu gutsindwa mujye mushyiramo n’abakinnyi ,simvuze Bakame gusa nimubikora muzaba mudufashije cyane.”

Nshimiyimana yavuze ko iyo abanyamakuru bamutunga intoki bimuha imbaraga zo gukora cyane kugira ngo ikipe ive mu bihe bibi ariko yifuza ko n’abakinnyi bajya babanenga igihe bitwaye nabi kuko ngo byatuma bikosora.

Kuva shampiyona yatangira umunyezamu Bakame yagiye akora amakosa rimwe na rimwe bigatuma ikipe ya AS Kigali ititwara neza ariyo mpamvu nyuma yo kunganya na Bugesera ibitego 2-2,yujuje umukino wa 3 wa shampiyona wa 3 itarabona amanota 3 kandi yaraguze abakinnyi benshi bakomeye.


Umutoza Nshimiyimana yasabye abanyamakuru kuzajya banenga abakinnyi bitwaye nabi ahereye kuri Bakame

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Manchester United...

Nta muntu ukurikira umupira utabona ko umutoza wa Manchester United witwa...
16 October 2019 Yasuwe: 1668 0

Real Madrid yiyemeje gutanga akayabo na James Rodriguez kugira ngo ihaze...

Ikipe ya Real Madrid itarabasha kwiyubaka ku rwego umutoza wayo Zinedine...
16 October 2019 Yasuwe: 1497 0

Umunyarwanda Hitimana agiye guhagarikwa kubera Imiti imwongerera imbaraga...

Umunyarwanda Hitimana Noël usiganwa ku maguru ku ntera ndende, agiye...
15 October 2019 Yasuwe: 1767 0

Online Fun Club yabonye wa mwana wagaragarije urukundo rudasanzwe Muhadjiri...

Umwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yiyanditseho ku mupira...
15 October 2019 Yasuwe: 4741 2

Sadio Mane yahishuye impamvu atagura imodoka zihenze nka Aubameyang n’ibindi...

Rutahizamu Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza...
15 October 2019 Yasuwe: 4096 1

Haruna Niyonzima yishimiye bikomeye no kongera kubonana na Abdallah afata...

Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yishimiye...
15 October 2019 Yasuwe: 3425 0