skol
fortebet

Ese ukuri ni ukuhe? Urujijo ku isinya rya Danny Usengimana muri Singida United

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Danny Usengimana rutahizamu wa Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi bivugwa ko yasinyiye ikipe ya Singida United yo muri Tanzania, havutse ikintu gisa n’urujijo kuko Danny aratangaza ko atayisinyiye ariko bakaba baramwegereye. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwo buvuga ko butigeze buhura nawe.
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo inkuru yisinya rya Danny Usengimana muri Singida United ryavuzwe cyane yaba mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo.
Ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko Singida yasinyishije (...)

Sponsored Ad

Danny Usengimana rutahizamu wa Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi bivugwa ko yasinyiye ikipe ya Singida United yo muri Tanzania, havutse ikintu gisa n’urujijo kuko Danny aratangaza ko atayisinyiye ariko bakaba baramwegereye. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwo buvuga ko butigeze buhura nawe.

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo inkuru yisinya rya Danny Usengimana muri Singida United ryavuzwe cyane yaba mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko Singida yasinyishije umukinnyi ukomoka mu Rwanda akaba inshuti cyane na kapiteni wungirije mu ikipe ya Yanga Africans ndetse na akaba ari kapiteni w’Amavubi ari we Haruna Niyonzima.

Ibindi bikaba byaranditse ko Danny yaguzwe agera ku bihumbi 100 by’amadora akazajya ahembwa ibihumbi 2500 by’amadorari ku kwezi ngo akaba yarasinye imyaka ibiri.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Singida United buvuga ko butazi uyu musore bukaba nta n’ibiganiro baragirana.

Abdarahaman Sima perezida w’ikipe ya Singida United yatangarije ikinyamakuru Futaa.co.tz ko nta biganiro bigeze bagirana na Danny Usengimana kuko bo ngo bamaze gusinyisha abakinnyi batutu.

Ati "Ayo makuru yagiye hanze ntago ariyo. Nta biganiro ibyo aribyo byose twagiranye, yewe nta nubwo turanamwegera. Twamaze gusinyisha abakinnyi baturuka muri Zimbabwe navuga ko aribo turi kumwe kugeza ubu. Byavugwaga ko umutoza Hans ariwe wamushimye kandi ntari mu gihugu(Tanzania), ubwo naza akabitubwira nibwo tuzamenya icyo gukora."

Nyamara n’ubwo perezida w’iyi kipe avuga ibi Danny Usengimana we yemeza ko iyi kipe yamwegereye akabohereza kuvugana n’ubuyobozi bwa Police FC ndetse ngo akaba ategereje ikizavamo.

Ati "Amakipe yo arahari anshaka ariko arimo kuvugana n’ubuyobozi ntegereje ikizavamo, harimo iyo muri Maroc, iyo muri Kenya ariyoLeopard ndetse na Nsingida United yo muri Tanzania. Singida ntago ndayisinyira ariko irimo kuvugana na Police ntegereje ikizavamo bazamenyesha."

Ikindi gisa n’igiteye urujijo kuri iyi nkuru ni uko byavuzwe ko Danny azajya yambara nimero 10 ndetse bimwe mu binyamakuru bigashyira hanze umupira wanditseho izina rya Danny na nimero 10 mu mugongo(ahatwifashishije ifoto yo ku kinyamakuru cyo mu Rwanda, Inyarwanda.com), gusa nk’uko bigaragara iyi nemero yamaze guhabwa umwe mu bakinnyi bashya b’iyi kipe witwa Mtasa, ese bazayambara ari babiri? Cyangwa koko ntago bigeze baganira na Danny Usengimana?

Mtasa wamaze guhabwa nimero 10 muri Singida United

Danny Usengimana nawe ngo niyo azambara

Danny Usengimana akaba yari asigaje imyaka 2 ku masezerano ye mu ikipe ya Police.

Ikipe ya Singida United ikaba yakinaga mu cyiciro cya kabiri ubu ikaba izazamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka. Iyi kipe kandi ikaba iherereya mu ntara ya Singida kure cyane y’umurwa mukuru w’iki gihugu Dar es Salaam, aho kuhava ugera Dar hari ibirometero biri hagati ya 650 na 700

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa