skol
fortebet

Espoir FC yarahiriye gutwara igikombe cy’amahoro

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri ku italiki ya 04 Nyakanga nibwo hategerejwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzahuza ikipe ya Espoir FC ya mu karere ka Rusizi na APR FC umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro aho umutoza Ndizeye Jimmy yatangaje ko ikipe ya Espoir FC yiteguye gukora amateka igatwara iki gikombe ku nshuro yayo ya mbere.
Mu kiganiro Ndizeye Jimmy yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko ikipe ye yiteguye gutsinda APR FC cyane ko atari ubwa mbere (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri ku italiki ya 04 Nyakanga nibwo hategerejwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzahuza ikipe ya Espoir FC ya mu karere ka Rusizi na APR FC umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro aho umutoza Ndizeye Jimmy yatangaje ko ikipe ya Espoir FC yiteguye gukora amateka igatwara iki gikombe ku nshuro yayo ya mbere.

Mu kiganiro Ndizeye Jimmy yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru yatangaje ko ikipe ye yiteguye gutsinda APR FC cyane ko atari ubwa mbere ahangamuye amakipe akomeye.

Yagize ati “Dufite uburyo twihariye bw’imikinire kandi twizeye ko tuzakina neza ku mukino wa nyuma.Turabizi uyu mukino wa nyuma uzadukomerera kurusha imikino duheruka gukina gusa twiteguye kuwukina neza."

Uyu mutoza yatangaje ko nubwo ikipe ya APR FC ari ikipe yubaha yiteguye gutwara igikombe cy’Amahoro ku nshuro ye ya mbere ndetse agahigika iki gihangange gihabwa amahirwe menshi.

Yagize ati “Ikipe ya APR FC ni ikipe ikomeye gusa dukwiye kwigirira icyizere ku mikino ikomeye nkuko twabikoze muri match iheruka.”

Uyu mutoza uri kuvugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Mukura VS nyuma y’uyu mukino yigaragaje cyane mu mikino ibanza ya shampiyona ishize ndetse no mu gikombe cy’Amahoro aho benshi mu bakurikira umupira w’amaguru mu Rwanda badashidikanya ku buhanga bw’uyu mugabo w’Umurundi.

Uyu mukino uteganyijwe ku I saa cyenda n’igice, uzabanzirizwa n’umukino wo guhatanira umwanya wa 3, uzahuza Rayon Sports n’Amagaju FC wo uzatangira ku I saa saba.

Ibitekerezo

  • ahobaribeshye.cyaneeeee
    kuko. Apr. turimaso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa