Kigali

Etincelles izerekana abakinnyi bashya 10 ku mukino wa Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 19 September 2017 Yasuwe: 638

Ikipe ya Etincelles FC yamaze gusinyisha abakinnyi 10 yiteguye kwerekana ku mukino wa Rubavu Feza Bet izahuramo na Rayon Sports kuri uyu wa gatatu Taliki ya 20 Nzeri uyu mwaka umukino uzabera kuri Stade Umuganda ku I saa kumi n’ebyiri.

Iyi kipe yiyubatse ku buryo bukomeye irashaka gushimisha abafana bayo muri uyu mwaka w’imikinougiye gutangira ku I taliki ya 29 Nzeri uyu mwaka.

Abakinnyi bashya ikipe ya Etincelles barimo Iddy Djumapili baguze muri Vital’O , Nduwimana Michel na Hakizimana Abdoul Karim baguze muri Pepiniere FC, Muganza Issac wavuye muri Kiyovu Sports, Sibomana Arafat wavuye mu magaju,myugariro Akayezu Jean Bosco wavuye muri Police FC, rutahizamu Hakim ‘Dieme’ Tuyisenge wavuye muri Police FC, Tuyisenge Jean Claude bakuye mu cyiciro cya kabiri muri Vision Jeunesse Nouvelle, myugariro Abdul Nshimiyimana waturutse muri Kirehe FC ni umunyezamu Nsengiyumva Issa wavuye muri Marines FC.

Uretse aba bakinnyi yaguze,Etincelles FC yongereye amasezerano abakinnyi barimo Kambale Salita Gentil, Nsengimana Dominique, Nahimana Issiaka ,rutahizamu Cedric Mugenzi na Mumbele Saiba Claude.

Umwaka w’imikino ushize ikipe ya Etincelles yarangije ku mwanya wa 7 n’amanota 40 mu mikino 30 izatangira shampiyona yesurana n’ikipe ya Police FC.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble dany

    nukuri ikipe y’uburengero ibaye ubukombe kubafana novkucyizrre

    2 months ago

Inzindi nkuru

Jimmy Mulisa ntiyishimiye icyemezo cya Antoine Hey cyo gukoresha CECAFA...

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa yatangaje ko atishimiye uburyo...
11 December 2017 Yasuwe: 1277 0

Byinshi ukwiye kumenya kuri Tombola ya UEFA Champions League iraba uyu...

Kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Ukuboza 2017 nibwo ku cyicaro cya UEFA...
11 December 2017 Yasuwe: 351 0

Antoine Hey yatangaje amagambo yababaje abafana b’Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje amagambo atashimishije...
11 December 2017 Yasuwe: 1685 0

Manchester City yongereye ikinyuranyo hagati yayo n’amakipe bahanganye

Ikipe ya Manchester City itsindiye Mnchester United ku kibuga cyayo Old...
10 December 2017 Yasuwe: 535 0

FIFA igiye gupima abakinnyi b’uburusiya bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangaje ko rigiye gusuzuma...
10 December 2017 Yasuwe: 244 0

Bashunga wakiniraga Rayon Sports yarushinze (Amafoto)

Umunyezamu Bashunga Abouba wakiniraga ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize...
10 December 2017 Yasuwe: 2195 0