skol
fortebet

[Exclusive]: Onesme wa APR FC yagarutse mu Rwanda nyuma yo kubagirwa muri Maroc agahita ategekwa gutangira imyitozo

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Twizerimana Onesme yamaze kuva mu gihugu cya Maroc aho yari yaragiye kwivuza imvune. Aratangaza ko ibagwa ryagenze neza ndetse ko nyuma y’icyumweru ahita atangira imyitozo yoroheje kuburyo mu byumweru bitatu araba yagarutse mu kibuga bisanzwe.
Tariki ya 21 Ukuboza nibwo uyu musore na mugenzi we wo muri Rayon Sports, Muhire Kevin bahagarutse mu Rwanda berekeza muri Maroc gukorerwa isuzumwa ku mvune zabo, none mu gihe kitageze ku kwezi bamaze kugaruka. (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Twizerimana Onesme yamaze kuva mu gihugu cya Maroc aho yari yaragiye kwivuza imvune. Aratangaza ko ibagwa ryagenze neza ndetse ko nyuma y’icyumweru ahita atangira imyitozo yoroheje kuburyo mu byumweru bitatu araba yagarutse mu kibuga bisanzwe.

Tariki ya 21 Ukuboza nibwo uyu musore na mugenzi we wo muri Rayon Sports, Muhire Kevin bahagarutse mu Rwanda berekeza muri Maroc gukorerwa isuzumwa ku mvune zabo, none mu gihe kitageze ku kwezi bamaze kugaruka.

Twizerimana Onesme akiva muri Maroc kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Mutarama 2017, yatangarije Umuryango.rw ko isuzumwa ryagenze neza, ariko bikaba byaramutunguye kuko byagenze uko atabikekaga, dore ko yahise ategekwa gukora imyitozo akimara kubagwa.

Yagize ati "Nibyo koko mvuye kwivuza, nagiye tariki ya 21 bukeye 22 bahita bambaga, nkigerayo nagezeyo nziko ngiye kuvuga ukuntu byagenze, ariko bahise bambwira ngo imvune ufite si ikintu gikomeye cyane turahita tukubaga, bamaze kumbaga umunsi ukurikiyeho mpita ntangira imyitozo igorora akaguru."

Yakomeje avuga ko nta gihe kirekire afite hanze adakina nk’uko abantu babikegaka kuko nyuma y’icyumweru ahita atangira imyitozo yoroheje.

Yagize ati "Njyewe nta by’amezi birimo, ubundi imvune yanjye kugira nkire ni ibyumweru bitatu ngatangira imyitozo, ubu harabura icyumweru kimwe nkatangira imyitozo. Nzatangirira ku myitozo yoroshye kugira ngo ngarure imyuka yanjye."

Twizerimana Onesme yajyanye na Muhire Kevin kwivuriza muri Maroc none ubu bose barabarizwa mu Rwanda bagarutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa