skol
fortebet

Eyob Metkel uherutse kwitwara neza muri tour du Rwanda yabonye ikipe nshya

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

Umunya Eritrea wamamaye mu Rwanda kubera gutsinda uduce twinshi muri Tour du Rwanda, yari amaze iminsi ari mu gihirahiro kubera ko nta kipe yari afite nyuma yo gusezererwa na Dimension Data y’abatarengeje imyaka 23,yamaze kubona ikipe nshya mu gihugu cya Malaysia yitwa Terengganu Cycling Team.
Uyu musore w’imyaka 24, yari amaze imyaka 2 akinira ikipe ya Dimension Data y’abatarengeje imyaka 23 aza gusezererwa kubera kubura umwanya mu ikipe nkuru ikina amarushanwa yo ku rwego rw’isi yahawe (...)

Sponsored Ad

Umunya Eritrea wamamaye mu Rwanda kubera gutsinda uduce twinshi muri Tour du Rwanda, yari amaze iminsi ari mu gihirahiro kubera ko nta kipe yari afite nyuma yo gusezererwa na Dimension Data y’abatarengeje imyaka 23,yamaze kubona ikipe nshya mu gihugu cya Malaysia yitwa Terengganu Cycling Team.

Uyu musore w’imyaka 24, yari amaze imyaka 2 akinira ikipe ya Dimension Data y’abatarengeje imyaka 23 aza gusezererwa kubera kubura umwanya mu ikipe nkuru ikina amarushanwa yo ku rwego rw’isi yahawe mugenzi we bavuka mu gihugu kimwe cya Eritrea Amanuel Gebreigzabhier.
Nyuma yo kuva muri Dimension Data uyu musore yerekeje mu ikipe ya Terengganu Cycling Team yo muri Malaysia ikina amarushanwa yo ku rwego rw’imigabane (Continental Team) ndetse irazwi cyane mu marushanwa yok u mugabane w’Aziya.

Eyob Metkel yitwaye neza muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka aho yegukanye uduce 2 ndetse abasha kwegukana umwanya wa kabiri ku rutonde rusange aho yaje akurikira Areruya Joseph bakinanaga muri Dimension Data wayegukanye.

Eyob Metkel yaciye agahigo ko kuba umukinnyi watsinze uduce twinshi muri Tour du Rwanda ku italiki ya 18 Ugushyingo uyu mwaka nyuma yo kwegukana agace ka 5 kavaga Kayonza kerekeza Kigali aho yaje kunganya na Ndayisenga Valens ku munsi wakurikiyeho aho bombi bafite uduce 5.

Remmy Dusingizimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa