skol
fortebet

FA ishobora guhagarika Mohamed Salah bikamubuza guca agahigo

Yanditswe: Monday 30, Apr 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Mohamed Salah arashinjwa gukubita urushyi mu maso myugariro Bruno Martins Indi bishobora kumuviramo ibihano byo guhagarikwa imikino 3 ya shampiyona isigaye,ntabashe guca agahigo ko kuba umukinnyi ushoboye gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe wa shampiyona y’Ubwongereza “Premier League”.

Sponsored Ad

Uyu musore ufite ibitego 31 muri shampiyona y’uyu mwaka ibura imikino 3 ngo irangire,arashaka igitego kimwe agahita aca agahigo ko kuba umukinnyi ubashije gutsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino ya premier League,gusa bishobora kutamukundira kuko ashobora guhagarikwa iyi mikino isigaye naramuka ahamwe n’icyaha cyo gukubita uyu mukinnyi wa Stoke City.

Mohamed Salah yakubise mu maso Indi

Benshi batangiye kubifata nk’akagambane ko kugira ngo uyu munyafurika adakora amateka, ndetse abandi bakemeza ko ibi bishobora gukorwa kugira ngo Umwongereza Harry Kane abashe kwegukana igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka dore ko Salah amurusha ibitego 5 gusa.

Impamvu abantu benshi batangiye gukemanga ubunyamwuga bwa FA ni uko mu minsi ishize,umunya Misiri Hegazi yakubise Danny Ings,FA ntiyagira icyo ibikoraho nubwo amashusho yabigaragaje.

Umusifuzi Andre Marriner wasifuye uyu mukino ntiyabonye iri kosa rya Mohamed Salah,gusa amashusho yaje kugaragara nyuma yarabigaragaje byatumye Mohamed Salah ahabwa amasaha 24 yo kuba yamenye umwanzuro.

Mu mategeko ya FA,harimo irivuga ko umukinnyi wagaragaje imyitwarire mibi mu kibuga ikwiriye guhanishwa ikarita itukura ariko umusifuzi ntabibone,ahagarikwa imikino 3 nyuma y’ibyemezo by’akanama ka FA gashinzwe imyitwarire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa