skol
fortebet

Fabio Lopez umwe muri 52 bahatanira gutoza Amavubi afite ibihe bigwi muri ruhago?

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Umutoza mpuzamahanga w’umutaliyani, akaba n’umwe muri 52 bahatanira gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Fabio Lopez, afite ibigwi bimwemerera gutoza amavubi akayageza ku rwego rushimishije?
Fabio Lopez yavutse tariki ya 17 Kamena 1973, avukira i Roma mu Butaliyani. Ni umutoza mpuzamahanga ufite ibyemezo cy’ubutoza bitangwa na UEFA 3 ari byo; UEFA B LICENSE yabonye muri 2006, UEFA A LICENSE yabonye muri 2007 na UEFA PRO LICENSE yabonye muri 2016, akaba ari umutoza ubu udafite ikipe atoza (...)

Sponsored Ad

Umutoza mpuzamahanga w’umutaliyani, akaba n’umwe muri 52 bahatanira gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Fabio Lopez, afite ibigwi bimwemerera gutoza amavubi akayageza ku rwego rushimishije?

Fabio Lopez yavutse tariki ya 17 Kamena 1973, avukira i Roma mu Butaliyani. Ni umutoza mpuzamahanga ufite ibyemezo cy’ubutoza bitangwa na UEFA 3 ari byo; UEFA B LICENSE yabonye muri 2006, UEFA A LICENSE yabonye muri 2007 na UEFA PRO LICENSE yabonye muri 2016, akaba ari umutoza ubu udafite ikipe atoza guhera muri 2016.

Uyu mugabo usanga afite amateka akomeye muri ruhago, kuko usibye kuba ari umutoza w’inararibonye, ni umwe umwe mu batoza ruhago babanje kuyikina, nubwo yayikinnye mu gihe gito.

Lopez ntiyakinnye umupira imyaka myinshi dore ko itarenze umwe, bitewe n’ikibazo cy’imvune gikomeye yagize mu ivi ubwo yari umunyezamu mu ikipe Agiatese FC mu mwaka w’imikino wa 1992/1993. Iyo mvune yatumye ahita ahagarika gukina umupira ayoboka ubutoza. Akaba yari amaze gufatira iyi kipe imikino igera kuri 48.

Urugendo rwe rw’ubutoza yarutangiriye mu irerero ryigisha umupira (Academy) ka AS Roma kuva mu 1996-2003.

2003-2005 Lopez yabaye umwe mu barambagiriza ikipe ya Atalanta abakinnyi (scout) cyane cyane abakiri abana.

2005-2007 n’ubundi aka kazi yakoraga muri Atalanta yagiye kugakomereza mu ikipe ya ACF Fiorentina nayo yo mu Butaliyani.

Muri 2007 nibwo uyu mgabo yabonye icyemezo cy’ubutoza gitangwa n’ishyarahamwe ryo ku mugabanne w’Uburayi cyo ku rwego rwa kabiri kinamwemerera kuba yatoza ikipe nk’umutoza mukuru’UEFA A LISENCE’.

Nyuma yo kubona iki cyemezo umwaka w’imikino wa 2007/2008 yaje kwerekeza mu ikipe ya FK Banga Gargzdai yo muri Lithuania nk’umutoza mukuru ndetse uwo mwaka w’imikino uranamuhira kuko ikipe yaje kugera muri ½ cy’igikombe cy’igihugu.

Muri shampiyona ubwugarizi bwe bwaje ubwa mbere bwitwaye neza dore muri shampiyona yose bwinjijwe ibitego 15 gusa ndetse bana takaza imikino 6 gusa muri shampiyona.

Umwaka w’imikino wa 2008-2009 bitewe n’umusaruro mwiza yari yagize muri FK Banga, byatumye indi kipe yo muri Lithuania yitwa FK Siauliai imubenguka ihita imutwara, muri iyi kipe nayo yahandikiye andi mateka atari yagakozwe n’undi mutoza yo kumara imikino igera kuri 11 atsinda nta gutsindwa cyangwa kunganya.

Mu mwaka w’imikino 2010/ 2011 Lopez yaje kwegerwa n’ikipe yo muri Super League shampiyona yo muri Malaysia hari mu ikipe yitwa Sabah FA bari bamuhamagaye bashaka kumugira umutoza mukuru birangira abaye Technical Director abasinyira amezi 8 nyuma y’aya mezi yahise yerekeza muri Indonesia.

Mu mwaka w’imikino 2011/2012 nibwo yerekeje mu ikipe ya PSMS Medan yo muri Indonesia mu icyiciro cya mbere muri iki gihugu, yasanze iyi kipe iri habi ishobora no kumanuka mu cyiciro cya kabiri ariko yaifashije kuguma mu cyiciro cya mbere. Yaje kuva muri iyi kipe mpera za 2012.

Mu mwaka wa 2013 Lopez yerekeje mu ikipe ya B.G. Sports Club mu icyiciro cya mbere muri Maldives, yasanze iyi kipe iri habi dore ko mu mikino 4 yari imaze gukina yari ifite amanota 0 maze nyuma yo kuhagera kwa Lopez yafashije iyi kipe ndetse biza kurangira isoje shampiyona ku mwanya wa 4. Iyi kipe yayivumemo mu mpera za 2014.

Mu ntangirriro za 2015 Lopez yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya BANGLADESH ariko nyuma y’umwaka gusa mu intangiriro za 2016 mu kwezi kwa mbere bahise basesa amasezerano bitewe n’uko impande zombi hari ibyo zitumvikanagaho.

Ngibyo bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze umutoza Fabio Lopez wifuza kuba umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Ikinyamakuru Umuryango kirimo kubakusanyiriza bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze Didier Gomez muri ruhago waciye hano mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports nawe uhatanira kuba umutoza wa Amavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa