skol
fortebet

FC Barcelona inyagiye Real Madrid muri El Clasico itagaragayemo Messi

Yanditswe: Sunday 28, Oct 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona ihaye isomo rya ruhago Real Madrid iyitsinda ibitego 5-1 mu mukino wa El Clasico wa mbere utagaragayemo ibihangange 2,Cristiano Ronaldo na Messi.

Sponsored Ad

FC Barcelona yari ku kibuga cyayo Camp Nou,inyagiye Real Madrid ibitego 5-1 birimo 3 bya Luis Suarez wahagarariye neza Lionel Messi warebeye uyu mukino muri stade kubera imvune y’ukuboko afite.

Ikipe ya FC Barcelona yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Philippe Coutinho ku mupira mwiza cyane yahawe na Jordi Alba witwaye neza muri uyu mukino.

Barca yakomeje kurusha bikomeye Real Madrid ndetse bidatinze ku munota wa 30 ihabwa penaliti nyuma y’aho Raphael Varane yategeraga mu rubuga rw’amahina Luis Suarez,aza kwinjiza iyi penaliti neza,Barcelona irangiza igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Real Madrid isa n’iyivuguruye ndetse itangira gusatira FC Barcelona byatunye ku munota wa 50 ibona igitego cyatsinzwe na Marcelo.

FC Barcelona yahise yongera gusatira bikomeye Real Madrid ndetse n’ubwugarizi bwari buyobowe na Sergio Ramos butangira kugaragaza intege nke byatumye ku munota wa 75 Suarez ashyiramo igitego cya 3 n’umutwe, ku mupira yahawe na Sergi Roberto.

Ku munota wa 83,Suarez yashyizemo igitego cya 4 nanone ku mupira mwiza yahawe na Sergi Roberto hanyuma Arturo Vidal winjiye mu kibuga asimbuye atsinda agashinguracumu ku munota wa 87.

FC Barcelona yakabaye yatsinze ibitego byinshi cyane kuko yabonye amahirwe menshi cyane gusa irayahusha aho Real Madrid yari ku rwego rwo hasi cyane.

Ni ubwa mbere Messi na Cristiano Ronaldo bombi batagaragaye muri El Clasico aho byaherukaga mu mwaka wa 2007.

Umutoza Julen Lopetegui ashobora kwirukanwa mu ikipe ya Real Madrid kuko anyagiwe na FC Barcelona ndetse ihise imurusha amanota 7 muri shampiyona ya La Liga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa