skol
fortebet

FC Barcelona yahaye PSG abakinnyi 3 bakomeye ndetse na miliyoni 100 z’amayero kugira ngo ibone Neymar

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yarahiriye kongera kwisubiza Neymar aho yafashe umwanzuro ukomeye wo kuyiha abakinnyi 3 barimo Samuel Umtiti,Ousmane Dembele na Rakitic ndetse ikongeraho miliyoni 100 z’amayero.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho umuyobozi wa PSG,Nasser Al Khelaifi atangarije ko bifuza kurekura abakinnyi badatanga umusaruro ahubwo birirwa bifotoza gusa,FC Barcelona yahise yumva ko na Neymar Jr arimo niko guhita batanga ubusabe bwabo kugira ngo bamwisubize.

FC Barcelona ngo irashaka kongera kubaka ubusatirizi bwa MSN bwigeze gutitiza isi yose ariyo mpamvu irakora ibishoboka byose ngo igarure uyu munya Brazil wibasiwe n’imvune mu mwaka w’imikino ushize.

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye I Burayi ni uko ngo FC Barcelona yiteguye kurekura abakinnyi batatu barimo Rakitic,Umtiti na Dembele bakerekeza muri PSG yarangiza ikongeraho na miliyoni zisaga 90 z’amapawundi kugira ngo yisubize uyu mukinnyi wayivuyemo 2017 aguzwe akayabo ka miliyoni 198 z’amapawundi.

Khelaifi umaze imyaka 8 ayobora PSG yatangaje ko bifuza abakinnyi batanga ibyo bafite byose kugira ngo ikipe itsinde kurusha abatazi ibyo barimo birirwa bapfusha umwanya ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa