skol
fortebet

FC Barcelona yatangiye imyigaragambyo yo gushaka ubwigenge bwa Catalunya

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yahagaritse imyitozo yose yagombaga gukorwa mu makipe yabo yose yaba inkuru ndetse n’izakiri bato mu rwego rwo kwigaragambya no kwerekana ko ishyigikiye ubwigenge bw’intara ya Catalunya. Iyi kipe ibarizwa muri iyi ntara yo na Girona ndetse na Espagnol,ibinyujije ku mbuga za interineti zayo yamaze gutangaza ko nta gikorwa cya ruhago kirakorwa kuri uyu wa kabiri taliki ya 03 Ukwakira 2017 mu rwego rwo gukomeza kwereka leta ya Espagne ko bifuza ubwigenge bw’iyi ntara.” (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yahagaritse imyitozo yose yagombaga gukorwa mu makipe yabo yose yaba inkuru ndetse n’izakiri bato mu rwego rwo kwigaragambya no kwerekana ko ishyigikiye ubwigenge bw’intara ya Catalunya.

Iyi kipe ibarizwa muri iyi ntara yo na Girona ndetse na Espagnol,ibinyujije ku mbuga za interineti zayo yamaze gutangaza ko nta gikorwa cya ruhago kirakorwa kuri uyu wa kabiri taliki ya 03 Ukwakira 2017 mu rwego rwo gukomeza kwereka leta ya Espagne ko bifuza ubwigenge bw’iyi ntara.”

Bagize bati “FC Barcelona yifatanyije na buri wese wifuza ko demokarasi yakubahirizwa, niyo mpamvu ibikorwa byose by’ikipe birafungwa kuri uyu wa kabiri.Nta kipe nimwe yaba mu bakiri bato kugeza ku bakuru igomba gukora imyitozo.Twamaganye ibikorwa bya leta ya Espagne byo kuburizamo amatora ya kamarampaka yagombaga gukorwa ku italiki ya 01 Ukwakira.”

Nyuma y’aho Leta ya Espagne ikoze ibishoboka byose kugira ngo iburizemo aya matora,abantu 92 bamaze gukomereka bikomeye,mu gihe abasaga 884 bakoneye ubuvuzi.

Mu gihe intara ya Catalunya izaba ibonye ubwigenge,ikipe ya FC Barcelona izahita yirukanwa muri shampiyona ya Espagne La Liga aho biri kuvugwa ko 90 ku ijana by’abashoboye gutora batoye ko Catalunya yakwigenga.

Ibitekerezo

  • Mu isi harimo kubera ibintu byinshi bitari bisanzwe.Hari ibice 3 bishaka kwigenga:CATALONIA,KURDISTAN n’abavuga icyongereza muli Cameroon.Bishobora kubyara intambara nk’iyigeze kuba muli Nigeria,intara ya BIAFRA ishaka kwigenga.Nubwo bimeze gutya,tugomba kumenya ko imana yaremye isi ishaka ko iba IGIHUGU KIMWE gusa,kivuga ururimi rumwe kandi kiyoborwa n’imana (Theocracy).Guhera kuli ADAMU,abantu bigometse ku mana,bashaka KWIYOBORA.
    Nyamara kugeza n’ubu,abantu bananiwe kwiyobora neza.Bafite ibibazo byinshi kubera ko banga kumvira imana:
    Ubukene,ubushomeli,intambara,akarengane,indwara,urupfu,etc...YESU yasize atubwiye ko nta wundi muti ushoboka,uretse Ubutegetsi bw’imana.Niyo mpamvu yasabye abakristu nyakuri gushaka ubwami bw’imana,nukuvuga ubutegetsi bwayo,buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44).Aba bashaka kwigenga,barata igihe,kuko ibibazo bafite bizakomeza.Ariko abantu bashaka imana,nubwo ari bake,bazaba mu Bwami bw’imana dutegereje kandi buri hafi kuza.
    Burya iyo tubwira imana buri munsi ngo "ubwami bwawe nibuze",tuba tuyisaba ngo izane ubutegetsi bwayo.
    Nubwo abenshi bapfa kubivuga gusa mu isengesho rya "Data wa twese uri mu ijuru", batumva ibyo bavuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa