skol
fortebet

Ferguson yatangaje icyatuma Manchester United yongera gutwara ibikombe

Yanditswe: Monday 19, Jun 2017

Sponsored Ad

Umutoza Sir Alex Ferguson wahoze atoza Manchester United aho yayihesheje ibikombe 38 birimo 13 bya “Premier League” yatangaje icyo abona cyatuma ikipe ya Manchester United yongera gutwara ibikombe bikomeye harimo icya Shampiyona y’ u Bwongereza baheruka gutwara agitoza iyi kipe mu mwaka wa 2013.
Uyu munya Ecosse w’imyaka 75 abinyujije ku rubuga rwa interineti rw’iyi kipe arirwo ManUtd.com yatangaje ko ikipe ya Manchester united igomba kwitegura neza urugamba rwo guhangana n’amakipe akomeye (...)

Sponsored Ad

Umutoza Sir Alex Ferguson wahoze atoza Manchester United aho yayihesheje ibikombe 38 birimo 13 bya “Premier League” yatangaje icyo abona cyatuma ikipe ya Manchester United yongera gutwara ibikombe bikomeye harimo icya Shampiyona y’ u Bwongereza baheruka gutwara agitoza iyi kipe mu mwaka wa 2013.

Uyu munya Ecosse w’imyaka 75 abinyujije ku rubuga rwa interineti rw’iyi kipe arirwo ManUtd.com yatangaje ko ikipe ya Manchester united igomba kwitegura neza urugamba rwo guhangana n’amakipe akomeye niba ishaka kongera gutwara ibikombe bikomeye.

Yagize ati “Ikintu cya mbere kuri ManUtd ni ukwitegura neza guhangana n’amakipe akomeye.Turacyiteze byinshi kuko imikino dufite yo kwitegura umwaka w’imikino utaha irakomeye cyane.”

Uyu wahoze atoza Manchester United ibi yabihereye cyane ku mikino yo kwitegura umwaka w’imikino utaha iyi kipe ifite harimo 2 bazahura na Real Madrid,uwo bazahuramo na Manchester City ndetse n’uwo bazahura na Barcelona.Iyi mikino yose iteganyijwe mu gikombe gifasha amakipe kwitegura intangiriro z‘amashampiyona kizwi nka ICC (International Champions cup).

Ferguson yanaboneyeho umwanya wo kwibutsa abakinnyi bakiri bato ko iki ari cyo gihe cyo kongera gusubiza ikipe ya Manchester united ku rwego yahozeho rwo gutwara ibikombe no guhora mu makipe ya mbere I burayi.

Yagize ati “Iyi mikino ni myiza ku bakiri bato bacu kuko ibafasha kuba abakinnyi ba nyabo ba Manchester United.Uko imikino ikomeye iba myinshi niko bibafasha kwitwara neza bahuye na Manchester City muri shampiyona cyangwa Real Madrid na Barcelona mu bikombe by’I burayi.

Ikipe ya Manchester United yatwaye igikombe cya English Football League ndetse na Europa League umwaka w’imikino ushize yitezweho na benshi kugaruka ku ruhando rw’I Burayi aho izakina imikino y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere I wayo ku mugabane w’I burayi “UEFA Champions League”ndetse yitezweho gukora byinshi muri shampiyona itaha.

Ibitekerezo

  • mancster ntiyatwara igikombe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa