skol
fortebet

FERWABA yiyamye abarimo Fabrice watereye ivi muri Kigali Arena

Yanditswe: Monday 04, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball hano mu Rwanda Ferwaba, ryatangaje ko ridashyigikiye abantu barogoya imikino imwe n’imwe basaba abakunzi babo kuzababera abagore (cyangwa abagabo), cyo kimwe n’abakoresha iyi mikino mu zindi nyungu zabo bwite.

Sponsored Ad

Ibi Ferwaba yabitangaje nyuma y’aho ku wa gatanu w’icyumweru gishize Rukundo Fabrice ukinira Espoir Basketball Club yarogoye ibirori bya BK All-Star Game, akambikira umukunzi we impeta imbere y’abari muri Kigali Arena amusaba ko yazamubera umutwe undi na we akamubera umutima.

Byarangiye umukobwa agize ati” Yego…Ndabyemeye!”

Cyakora cyo n’ubwo kuri bamwe byabaye nk’agashya uriya musore yakoze yemwe akanasiga umugani, Ferwaba yatangaje ko yifuriza ibyiza Rukundo n’umukunzi we, gusa yibutsa abantu ko nta wukwiye kurogoya umukino runaka ngo awukoreshe mu nyungu ze bwite.

Ni mu butumwa iri shyirahamwe ryatambukije kuri Twitter.

Ubu butumwa bugira buti” Kwambika umukunzi impeta umusaba ko muzabana ni igikorwa bwite cy”umuntu kitagomba gukorerwa mu kibuga cya Basketball y’ababigize umwuga. Turifuriza iyi Couple [Fabrice n’umukunzi we] ibyiza, ariko amahame ya Ferwaba ntabwo yemera ko hari abarogoya imikino basaba abakunzi babo ko bazabana cyangwa ibindi bikorwa by’inyungu zabo bwite.”

Ibi byanashimangiwe na Banki ya Kigali isanzwe itera inkunga shampiyona ya Basketball hano mu Rwanda, ivuga ko nk’umuterankunga wa Basket y’umwuga idashyigikiye ibisa n’ibyo Fabrice yakoreye muri Kigali Arena.

BK bagize bati” Muri Banki ya Kigali dushyigikira Basketball igendera ku mategeko n’amabwiriza mpuzamahanga. Dufatanyije na Ferwaba, ntabwo twemera igikorwa cyose cy’umuntu ku giti cye kinyuranyije n’amabwiriza. Turashaka ko abantu baryoherwa na Basketball ariko igendera ku mategeko yashyizweho.”

Ibitekerezo

  • Bajye bajya guterera ivi iwabo cyangwa mu malodgi baba bamaza gusambaniramo ariko bareke kutubihiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa