skol
fortebet

FERWACY yahawe inkunga y’amagare n’Ububiligi

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 nibwo ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY ryakiriye inkunga y’amagare n’ibindi bikoresho byayo ryahawe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi.
Iyi nkunga iri shyirahame ryo mu Bubiligi ryahaye FERWACY irimo amagare atandatu mashya n’ibikoresho byayo byuzuye hamwe n’amakadere (cadres) 16 byose bifite agaciro k’ama euro 65.000€ angana na miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda.Uretse ibi bikoresho kandi,iri shyirahamwe ryatanze (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 nibwo ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY ryakiriye inkunga y’amagare n’ibindi bikoresho byayo ryahawe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi.

Iyi nkunga iri shyirahame ryo mu Bubiligi ryahaye FERWACY irimo amagare atandatu mashya n’ibikoresho byayo byuzuye hamwe n’amakadere (cadres) 16 byose bifite agaciro k’ama euro 65.000€ angana na miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda.Uretse ibi bikoresho kandi,iri shyirahamwe ryatanze imyenda 644 irimo iyo gukinana n’iyo kwambara mu myitozo yaba mu bagabo n’abagore.

Uretse inkunga y’ibikoresho kandi,ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi ryemereye FERWACY ko rizayifasha mu kuvugana n’inganda zo mu Bubiligi zikora imyenda n’ibikoresho by’amagare kugira ngo u Rwanda rubibone ku giciro cyo hasi.

U Rwanda ruzungukira kuri iki gihugu cyane ko gisanzwe kigira abakinnyi bakomeye muri uyu mukinnyi nka Greg Van Avarmaet watwaye umudali wa Olimpike mu mike iheruka kuba mu mwaka ushize I Rio de Janeiro muri Brazil,Oliver Naesen,Philippe Gilbert n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa