skol
fortebet

FERWACY yashyize hanze inzira zose Tour du Rwanda 2019 izacamo n’amakipe azayitabira

Yanditswe: Thursday 15, Nov 2018

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY,ryamuritse inzira Tour du Rwanda ya mbere ya 2.1 izacamo,zirimo agace karekare kazava Huye kerekeza I Rubavu ku ntera y’ibirometero 213.1 Km.

Sponsored Ad

Tour du Rwanda ya 2019 izatangira ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 kugeza ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019 ndetse izitabirwa n’amakipe akomeye arimo n’akina Tour de France.Abasiganwa bazakora intera ya Kilometero 959,1, mu gihe cy’iminsi umunani iri siganwa rizamara rizenguruka u Rwanda.

Tour du Rwanda 2019 izitabirwa na Astana Pro Team yo muri Kazakhstan ikinamo ibihangange nka Miguel Angel Lopez wabaye uwa 3 ku rutonde rusange muri Giro d’Italia na La Vuelta uyu mwaka,Omar Fraile na Magnus Cort Nielsen batwaye uduce muri Tour de France y’uyu mwaka na Jacob Fulgsang usanzwe akomeye mu kuzamuka imisozi.

Ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, abasiganwa bazahagurukira kuri Stade Amahoro berekeza Rwamagana bagaruke i Kigali aho bazasoreza Kicukiro mu giheku
munsi wa nyuma, abasiganwa bazahaguruka i Kanombe bazenguruke ibice bitandukanye bya Kigali, aho bazasoza bamaze kuzamuka kwa Mutwe inshuro eshatu.

Inzira Tour du Rwanda 2019 izacamo

Agace ka mbere, Tariki 24/02/2019: Kigali-Kigali 112,5 kms
Agace ka kabiri, Tariki 25/02/2019:Kigali-Huye 120,3 kms
Agace ka gatatu, Tariki 26/02/2019:Huye-Rubavu 213,1 kms
Agace ka kane, Tariki 27/02/2019:Rubavu-Karongi 103 kms
Agace ka gatanu, Tariki 28/02/2019:Karongi-Musanze 138,7 kms
Agace ka gatandatu, Tariki 01/03/2019:Musanze-Nyamata 120,5 kms
Agace ka karindwi, Tariki 02/03/2019:Nyamata-Kigali 84,2 kms
Agace ka munani, Tariki 03/03/2019:Kigali-Kigali 66,8 kms

Amakipe azakina Tour du Rwanda 2019

Amakipe akina amasiganwa mpuzamhanga (World Tour)
Astana Pro Team

Amakipe yabigize umwuga akina amarushanwa mpuzamahanga
Direct Energie
Delko Marseille Provence KTM
Team Novo Nordisk

Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane wayo
Benediction Continental Team
Pro Touch Team
Nice Ethiopia Pro Team
Bai Sicasal Petro de Luanda
Interpro Stardalli Cycling
Dimension Data for Qhubeka

Amakipe y’ibihugu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y’abatarengeje imyaka 23
Ikipe y’igihugu ya Algerie
Ikipe y’igihugu ya Cameroun
Ikipe y’igihugu ya Kenya
Ikipe y’igihugu ya Eritrea

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa