skol
fortebet

FERWACY yatangaje tumwe mu dushya tuzaranga Tour du Rwanda

Yanditswe: Friday 10, Nov 2017

Sponsored Ad

• Tour du Rwanda izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 500 FRW
• Hagiye kujya hahembwa uwahatanye kurusha abandi
• Tour du Rwanda y’uyu mwaka niyo ya nyuma ibaye mu kwezi kwa 11

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY ryatangaje udushya dutandukanye muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka aho ku isonga bagiye kujya bahemba umukinnyi wahatanye kurusha abandi (Prix de la Combativite) nkuko bisanzwe bikorwa mu marushanwa akomeye nka Tour de France na La vuelta.


Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka,ingengo y’imari yariyongereye ahao yavuye kuri miliyoni 460 zakoreshejwe umwaka ushize izera kuri miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko byatangajwe na FERWACY ku munsi w’ejo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi FERWACY yatangaje ko habaye impinduka ku mataliki Tour du Rwanda aho irushanwa ry’uyu mwaka ariryo rya nyuma ribaye mu kwezi kwa 11 cyane ko mu mwaka utaha wa 2018 izatangira mu kwezi kwa munani hanyuma iya 2019 izajya ku rwego rwa 2.1 nkuko La Tropicale Amissa Bongo imeze,izajya ikinwa mu kwezi kwa kane.

Abakinnyi bazitabira Tour du Rwanda bose

Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka abaterankunga biyongereye kuko MINISPOC izajya ihemba ufite umupira w’umuhondo, SKOL ihembe uwegukanye buri gace, COGEBANK ihembe uwitwaye neza ahazamuka, RDB ihembe umunyarwanda mwiza, naho Rwanda Tea izahemba uwagaragaje guhatana kurusha abandi.

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa