skol
fortebet

FERWACY yatangaje ko yiteguye kubabarira Hadi Janvier

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo hagaragaye itangazo Hadi Janvier yageneye itangazamakuru ikubiyemo gusaba imbabazi buri wese urebwa n’umukino wo gusiganwa ku magare kubera amagambo akomeye yatangaje ko FERWACY itishimira iterambere rye aho yahise asezera no kuri uyu mukino.
Mu kiganiro perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Bayingana Aimable yagiranye na Radio Flash FM yayitangarije ko biteguye kubabarira uyu musore kuko batigeze bamwirukana gusa atangaza ko atazahita yinjira muri Team (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo hagaragaye itangazo Hadi Janvier yageneye itangazamakuru ikubiyemo gusaba imbabazi buri wese urebwa n’umukino wo gusiganwa ku magare kubera amagambo akomeye yatangaje ko FERWACY itishimira iterambere rye aho yahise asezera no kuri uyu mukino.


Mu kiganiro perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Bayingana Aimable yagiranye na Radio Flash FM yayitangarije ko biteguye kubabarira uyu musore kuko batigeze bamwirukana gusa atangaza ko atazahita yinjira muri Team Rwanda kubera igihe amaze adakina.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko twashimye uko gusaba imbabazi kuko ngirango yafashe umwanya munini wo kubitekerezaho cyane ko yari amaze igihe atwandikira amabaruwa yicuza imyitwarire mibi yagaragaje kandi aziko ibibazo yagize nta ruhare twabigizemo,kuba rero yarabitekerejeho akifuza kugaruka kuko n’ubundi Atari twe twamuhagaritse kandi ntitwigeze tumwirukana.Tugiye kubisuzuma kandi tuzamuha igisubizo cyiza kuko ntitwigeze tuba umuryango mubi n’ababyeyi babi.Nubwo Janvier yagize imyitwarire mibi,yari umukinnyi mwiza ndetse yahesheje u Rwanda ishema bityo turumva twiteguye kumubarira gusa kugaruka muri Team Rwanda byo n’ibindi kuko hari ibyo agomba kuzuza kugira ngo ayigarukemo.”

Hadi yatwaye umudali wa zahabu mu mikino nyafurika ya 2015

Hadi Janvier yatangaje ko asezeye ku mukino wo gusiganwa ku magare mu mwaka ushize aho yashinje ubuyobozi bwa FERWACY kutamwitaho ubwo yari mu Budage mu ikipe ya Bike Aid .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa