skol
fortebet

FERWAFA na MINISPOC baritana ba mwana ku mafranga agomba kwishyurwa McKinstry wirukanywe binyuranyije n’amategeko

Yanditswe: Tuesday 16, Apr 2019

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira wamaguru mu Rwanda,FERWAFA, riratangaza ko ritagomba kubazwa amafranga yo kwishyura uwahoze ari umutoza w’Amavubi Jonathan Mckinstry ko agomba kubazwa MINISPOC kuko ariyo yari umukoresha we,mu gihe MINISPOC yo ivuga ko aya mafaranga agomba kwishyura FERWAFA kuko ariyo ireberera umupira w’amaguru mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryandikiye FERWAFA riyibwira ko igomba kwishyura umutoza Jonathan McKinstry wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko akayabo k’ibihumbi 215 by’amadolari bitarenze ku wa 25 Mata uyu mwaka, bitabaye ibyo u Rwanda rugahagarikwa mu mikino mpuzamahanga.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA; Uwayezu François Régis yatangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo ko batazishyura aya mafaranga umutoza Jonathan McKinstry kuko ngo ataribo bamwirukanye ndetse ngo umukoresha we w’ibanze MINISPOC niwe ugomba kuyishyura.

Yagize ati “MINISPOC niwe wari umukoresha wibanze w’umutoza Johnny McKinstry niwe ugomba kwishyura ayo mafaranga.”

Biravugwa ko MINISPOC yemeje ko batazigera batanga aya mafaranga ahubwo azatanga FERWAFA kuko ariyo ireberera umupira w’amaguru mu Rwanda.

Amafaranga u Rwanda rugomba kwishyura McKinstry ni hafi amadolari 215,000 (hafi miliyoni 194 Frw) aziyongeraho amande y’ubukererwe nayo angana naya bamurimo bityo uyu munya Ecosse azinjiza akayabo k’ibihumbi birenga 400 by’amadolari.

Izi nzego 2 nizikomeza guterana amagambo ntibishyure uyu mwenda wa McKinstry,FIFA izahagarika u Rwanda mu bikorwa bya ruhago igihe kitazwi.

Biravugwa ko FERWAFA ishobora kumira gihwa ikishyura aya mafaranga ya McKinstry iyakuye muyo FIFA iyiha buri mwaka gusa nibikora hari bimwe mu bikorwa byayo bizadindira.

Jonathan Bryan McKinstry ubu utoza muri Bangladesh mu ikipe ya Saif Sporting Club, yatangiye gutoza Amavubi muri Werurwe 2015. Yasezerewe taliki 18 Kanama 2016 nyuma gato yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri yari yahawe nyuma yo kugeza Amavubi mu mikino ya ¼ cy’igikombe cya CHAN 2016 cyabereye mu Rwanda, aho yasezerewe na Congo Kinshasa ibitego 2-1.

Ibitekerezo

  • yewe umupira wo mu Rwanda ukuntu uyobowe n’akaga gusa gusa, ubuse usibye ko Rayon sports yaboroheye ikanga kurega muri CAF ubu yo urubanza ntiruba rugeze ferwafa aharindimuka kubera $ CAF yahaye supersport yagombaga guhabwa rayon !! nzaba mbarirwa.

    Ariko hari icyo nibaza nubu nakiburiye igisubizo mu Rwanda tugeze aho gucibwa amande ya amadorali angana kuriya nkaho igihugu kitari abantu bize bazi gushishoza mu gukora contract za abatoza bi ikipe yi igihugu namwe mundebere ntahandi hahora amafuti uretse Ferwafa yamunzwe n’ibibazo byinshi harimo za ruswa ni ibindi byinshi nta kiza igeza ku banyarwanda byu umwihariko umukino wa football aho u Rwanda dusigaye turi insina ngufi aho ibihugu bidukikije byose bigiye kwitabira igikombe nyafurika twe wapi sinzi aho bizaturuka wagera kuri Minispoc ho ukagira agahinda ubu koko sport ya abana bu Rwanda barayiganisha hehe? niba u Rwanda rwiyubaka umunsi ku wundi wagera mu rwego rwa sport aho leta yu Rwanda ishyiramo ubushobozi bushoboka ariko umusaruro ukaba uwa ntawo. None Nyakubahwa Perezida wa Repubulika reka tugusabe rwose udufashe nka abanyarwanda utuzamurire urwego rwa Ferwafa na Minispoc aho bigaragara ko hashobora kuba hari abayobozi batazi ibyo bayobora bajya mu myanya bakurikiye inda zabo gusa bakaba bari koreka igihugu mu kwishyura akavagari ka amadorali arijye nafata abayobozi bombi Ferwafa na Minispoc bakaba aribo bishyura ariya madorali aho kuba igihugu cyangwa Ferwafa murwego rwa accountable aho guhora bigira ntibindeba niwo mwanzuro ni inama natanga.
    Murakoze

    azakurwe mumitungo yuwamwirukanye Ibaze koko igihugu kigahomba amafaranga angana gutya Ku ikosa ryinjiji iri mumwanya utayikwiriye ikora into itazi

    Ariko mbona tugize amahirwe FIFA yaduhagarika ikatuvana mu marushanwa ya football kuko nubundi mbona ntacyo atumariye ari ukujya gutagaguza amafaranga y’igihugu ahubwo izo cash zajyaga muri ayo marushanwa twaba tugize amahirwe akajya mu bindi bikorwa bizamura iterambere ry’igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa