skol
fortebet

FERWAFA yabwiye Rayon Sports ko itazayishyurira ibihumbi 160 by’amadolari yaciwe na CAF kubera kubura TV

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2019

Sponsored Ad

FERWAFA yamaze gukurira inzira ku murima Rayon Sports,iyimenyesha ko atari yo igomba kwirengera kwishyura akayabo k’ibihumbi 160 by’amadolari y’Amerika kubera kunanirwa kubona televiziyo yo kwerekana imikino y’amatsinda ndetse na ¼ cya CAF Confederations Cup y’umwaka ushize.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa ndende umunyamabanga wa FERWAFA,Uwayezu Francois Regis yandikiye Rayon Sports,yayimeneyesheje ko yari ibizi neza ko izajya icibwa ibihumbi 40 by’amadolari kuri buri mukino werekamwe na Supersport ariyo mpamvu ikwiriye kwishyura aya mafaranga.

Uwayezu yabwiye Rayon Sports ko buri baruwa CAF yandikaga mbere y’umukino wa CAF Confederations Cup,babibamenyeshaga ariyo mpamvu batazigera bayishyurira aya mafaranga.

Mu kiganiro umunyamategeko wa Rayon Sports,Maitre Zitoni yahaye Radio 10 ku munsi w’ejo,yavuze ko bizeye ko FERWAFA izishyura aya mafaranga kuko ariyo yari ishinzwe gushaka TV yerekana imikino ya CAF Confederations Cup.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka,Rayon Sports yari itegereje akayabo k’ibihumbi 210 by’amadolari ya US yatsindiye mu mwaka w’imikino ushize kubera ko yageze muri ¼ cy’imikino ya CAF Confederations Cup,yatunguwe no kubona ihawe ibihumbi 30 by’amadolari gusa,ibwirwa ko andi asigaye yayakaswe kubera ko itabonye Televiziyo yerekana imikino 3 yakiriye mu rugo ndetse n’uwa ¼ cy’iyi mikino,igashakirwa Supersport yagombaga kwishyura ibihumbi 40 by’amadolari kuri buri mukino.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports :


Ibitekerezo

  • Ko mbona MANAGMENT ya RAYON SPORT iteye agahinda? Nka BERNARD wa koze administration, ndetse na Perezida KUKI biriya bintu batabihaye agaciro. Amakomisiyo amara iki? Kuki bimwe bidashingwa amakomisiyo niba abandi baba bavuga ko bafite akazi kenshi. TELEVISION zacu kweri nta nimwe yashoboraga kwerekana iriya mipira wenda ku giciro kiri hasi yakiriya. Nibyo nyine, Rayon niyihombere.

    Ko mbona MANAGMENT ya RAYON SPORT iteye agahinda? Nka BERNARD wa koze administration, ndetse na Perezida KUKI biriya bintu batabihaye agaciro. Amakomisiyo amara iki? Kuki bimwe bidashingwa amakomisiyo niba abandi baba bavuga ko bafite akazi kenshi. TELEVISION zacu kweri nta nimwe yashoboraga kwerekana iriya mipira wenda ku giciro kiri hasi yakiriya. Nibyo nyine, Rayon niyihombere.

    Arikose ubundi ferwafa ikorera amakipe ayibereye umunyamuryango cg ikorera ikipe imwe? Ubundise izi baruwa zandikwa na Regis koko aba abona ahagarariye ishyirahamwe ry’umupira wamaguru cg ahagarariye abakora commedies batazi amategeko? Nonese ubundi Jules Karangwa ko ngo ashinzwe kubagira inama mumategeko koko nawe nikuriya abibona? Nzabandora ni umwana wumunyarwanda

    FERWAFA niyo igomba kwirengera amakosa yakoze. Yari izi television isabwa ibyo igomba kuba yujuje, kuki yagiye gutanga itabyujuje. Mu gihe FERWAFA yari ifite ibyo isabwa ntibyuzuze niyo igomba kubibazwa ntabwo ari umunyamuryango wayo.
    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa