Kigali

FERWAFA yafashe mu mugongo Rayon Sports yabuze umukinnyi wayo witabye Imana

Imikino   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 12 September 2017 Yasuwe: 771

Nyuma y’inkuru y’urupfu rutunguranye rwa Mutuyimana Evariste witabye Imana bitunguranye muri iki gitondo, ubuyobozi bwa Ferwafa bwoherereje Rayon Sports ubutumwa bukubiye mu ibaruwa.

Mutuyimana wavutse muri Mutarama 1991 yaguye iwe mu rugo aho yari atuye ku muhanda w’amabuye w’ahitwa kwa Mutwe i Nyamirambo.

Umurambo we muri iki gitondo ujyanywe ku bitaro bya CHUK gusuzumwa.

Evariste Mutuyimana yari umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports. Yakinnye mu makipe atandukanye nka Police FC 2010-2013, Kiyovu Sport yayikiniye amezi atandatu muri 2013 mbere yo kujya muri SOFAPAKA yo muri Kenya yakiniye 2014-2016.

Ubuyobozi bwihanganishije umuryango we by’umwihariko, bagenzi be bakinanaga, abakunzi ba Rayon sports n’aba sports muri rusange.

IBARUWA FERWAFA YANDIKIYE RAYON SPORTS.

AMAFOTO MU BIHE BITANDUKANYE:







Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Paul Pogba yatunguye benshi kubera amafoto yifotoje nyuma yo kwegukana...

Umufaransa Paul Labile Pogba,umwami mu kwifotoza,akaba icyamamare mu kwita...
16 July 2018 Yasuwe: 376 0

Mugisha Samuel yeretse Abataliyani ko ari umwami mu kuzamuka...

Umusore Mugisha Samuel ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya...
16 July 2018 Yasuwe: 440 0

Luka Modric yatangaje impamvu ikomeye yatumye batsindwa n’Ubufaransa

Kapiteni wa Croatia Luka Modric yatangaje ko nubwo Croatia yakinnye umupira...
16 July 2018 Yasuwe: 494 0

Rutamu yaciye amarenga ko ashobora kudasezera mu itangazamakuru

Umunyamakuru wa Siporo Rutamu Elie Joe wamamaye kubera kogeza umupira ku...
15 July 2018 Yasuwe: 2685 0

Ubufaransa bwegukanye igikombe cy’isi bwaheruka 1998

Ibyishimo ni byose ku Bafaransa bari hirya no hino ku isi kuko begukanye...
15 July 2018 Yasuwe: 1377 0

Ifoto y’umunsi : Madame Jeannette Kagame yafotowe ari gukina umupira...

Kuri iki cyumweru Taliki ya 15 Nyakanga 2018 . Madame Jeannette Kagame...
15 July 2018 Yasuwe: 3654 0