skol
fortebet

FERWAFA yahojeje amarira abakunzi b’ ikipe ya Pepiniere

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA rwakomoreye ikipe ya Pepiniere riyemerera kwakirira imikino ya shampiyona y’ u Rwanda icyiciro cya mbere ku kibuga cyayo nyuma y’ igihe yambuwe ubu burenganzira.
Nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko ikibuga cya Ruyenzi kitazongera gukinirwaho shampiyona bitewe n’uko kitari ku rwego rwo gukinirwaho shampiyona, Pepiniere yahise ivuga ko niba itemerewe kwakirira ku Ruyenzi izahita isezera muri shampiyona ndetse iranabikora, gusa kuri amakuru avuga ko (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA rwakomoreye ikipe ya Pepiniere riyemerera kwakirira imikino ya shampiyona y’ u Rwanda icyiciro cya mbere ku kibuga cyayo nyuma y’ igihe yambuwe ubu burenganzira.

Nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko ikibuga cya Ruyenzi kitazongera gukinirwaho shampiyona bitewe n’uko kitari ku rwego rwo gukinirwaho shampiyona, Pepiniere yahise ivuga ko niba itemerewe kwakirira ku Ruyenzi izahita isezera muri shampiyona ndetse iranabikora, gusa kuri amakuru avuga ko yemeye kugaruka muri shampiyona.

Amakuru yizewe agera ku Umuryango.rw, aravuga ko ikipe ya Pepiniere na FERWAFA bamaze kumvikana, ubu iyi kipe ikaba yemeye kugaruka muri shampiyona. FERWAFA yemereye iyi kipe ko izajya yakirira ku kibuga cyayo nayo yemera kugaruka muri shampiyona.

Ikindi izi mpande zombi zumvikanye ni uko FERWAFA yemeye ko iyi kipe muri mpaga 2 yari yatewe harimo iya Marines na AS Kigali, iya AS Kigali yayikuriwe nk’uko Pepiniere yari yayisabye ngo ibone kugaruka muri shampiyona, ngo umukino uzasubirwaho.

Impamvu y’ibi ni uko uyu mukino ariyo yagombaga kuwakira, naho impamvu iya Marines itakuweho ni uko ari umukino wagombaga kubera hanze y’ikibuga cya Ruyenzi ikaba itaragiye kuwukina.

Pepiniere izakina umukino w’umunsi wa 12 ku cyumweru na Rayon Sports, mu gihe ivuga ko yari yamaze gusezerera abakinnyi bayo mu gihe kitazwi ikanabemerera kujya gushaka andi makipe bakinira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa