skol
fortebet

Hotel ya FERWAFA iyihombeje miliyoni 620 kubera amakosa y’ubuyobozi bwayo

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryaguye mu gihombo cya miliyoni 500 nyuma y’amakosa ryakoze mu minsi ishize mu bijyanye no guha akazi ba rwiyemezamirimo. Amakuru dukesha Ruhagoyacu aravuga ko Isoko ryo kubaka Hotel ya Ferwafa byitezwe ko rizatwara miliyari zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda ryari ryahawe sosiyete ya Expert CEO LTD ihagarariwe na Segatabazi Protais waribonye nyuma yo gutanga amafaranga menshi kugira ngo akuremo sosiyete ya Horizon Contsruction bari (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryaguye mu gihombo cya miliyoni 500 nyuma y’amakosa ryakoze mu minsi ishize mu bijyanye no guha akazi ba rwiyemezamirimo.

Amakuru dukesha Ruhagoyacu aravuga ko Isoko ryo kubaka Hotel ya Ferwafa byitezwe ko rizatwara miliyari zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda ryari ryahawe sosiyete ya Expert CEO LTD ihagarariwe na Segatabazi Protais waribonye nyuma yo gutanga amafaranga menshi kugira ngo akuremo sosiyete ya Horizon Contsruction bari bahanganye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko guha isoko iyi sosiyete ya Expert CEO LTD byakozwe mu buryo budakurikije amategeko aho bwmeje ko hajemo itoneshwa n’icyenewabo birangira iyi sosiyete yambuwe iri soko.

Nyuma y’imyanzuro y’urukiko, Ferwafa yahise yishyura akayabo ka miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda iyi sosiyete ya Expert CEO LTD ihagarariwe na Protais Segatabazi, cyane ko yari yatangiye imirimo yo kubaka iyi hoteli nubwo amategeko yari yamuhamije guhabwa isoko mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu kiganiro Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru yagiranye n’umuvugizi wa Ferwafa
Ruboneza Prosper , yagitangarije ko hari amafaranga yishyuwe ariko yanga gutangaza umubare wayo.

Yagize ati: “Ni byo twatanze amafaranga kuri sosiyete yambuwe isoko kuko amategeko avuga ko mubara agaciro k’ibyari bimaze gukorwa maze mukabyishyura.Haje inzobere mu bwubatsi zabaze agaciro k’ibyari byakozwe ayo mafaranga aratangwa nubwo kugeza ubu ntayazi mu mutwe”.

Izi miliyoni 500 zatanzwe, ziyongera kuri miliyoni zirenga 120(120 000 000) Ferwafa yari yatanze mbere kugira ngo hakorwe inyigo y’iyi hoteli mbere y’uko Expert CEO LTD itangira kuyubaka, bivuze ko iri shyirahamwe rimaze kwihombya miliyoni 620 (620 000 000Frw zishuwe abo zitagombaga guhabwa kubera amakosa y’ubuyobozi bwayo.

Amafaranga azubaka iyi hoteli, azatangwa na FIFA dore ko yemeye kuzatanga miliyoni eshatu z’amadorali mu gihe igice gisigaye kizishyurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Marooc rizagitanga rigikuye mu mafaranga FIFA yari kurigenera mu myaka itatu iri imbere.

Ibitekerezo

  • Bavandimwe banyamakuru nimujya kwandika mujye mubanza mutekereze neza kugirango abasomyi dusome inkuru bigaragara ko irimo amakuru. Ubonye umutwe w’iyi nkuru ahita yibaza uko ayo mafaranga yahombejwe. Igitangaje nuko mubyo mwanditse byose nuko nta faranga na 1 ryahombejwe ahubwo hishyuwe ibikorwa. Cyane ko ibyishyuwe byose ntacyasenywe cg ngo gisubirwemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa