skol
fortebet

FERWAFA yakuriye inzira ku murima ikipe ya Mukura VS yashakaga ko umukino wayo na Rayon Sports wimurwa

Yanditswe: Wednesday 20, Feb 2019

Sponsored Ad

FERWAFA yamaze kwandikira Mukura VS iyimenyesha ko icyifuzo cyayo cy’uko umukino ifitanye na Rayon Sports kuwa Gatanu taliki ya 22 Gashyantare 2019 wakwimurwa ugashyirwa kuwa Gatandatu ko bitakunda kubera ko umuterankunga wa shampiyona afite izindi gahunda kuri uyu munsi.

Sponsored Ad

Kuwa 18 Gashyantare 2019 Mukura Victroy Sports yandikiye FERWAFA isaba ko umukino wayo na Rayon Sports uteganyijwe kuwa Gatanu,kuri Stade Huye wakwimurwa ugashyirwa kuwa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019 kugira ngo bizafashe abantu benshi kuza kuwureba kuko ari ku munsi w’ikiruhuko.

FERWAFA yasubije Mukura VS ko bidashoboka kuko uwo mukino uzerekanwa n’umuterankunga Azam TV Rwanda bityo ko uramutse wimuwe byabangamira indi mikino Azam TV izerekana tariki 23 Gashyantare 2019.

Rayon Sports nayo ntiyari kwemera ko uyu mukino wimurwa kuko abatoza bayo bazahura n’abatoza baturutse muri Arsenal bari guhugura abatoza bo mu Rwanda.


FERWAFA yakuriye inzira Mukura VS yifuzaga ko umukino wayo na Rayon Sports wimurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa