skol
fortebet

FERWAFA yamaganye amakuru yavugaga ko bahagaritse shampiyona kubera Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

• FERWAFA yanyomoje amakuru yavugaga ko basubitse shampiyona kubera Rayon Sports itari gukina
• FERWAFA yatangaje ko yasubitse shampiyona kubera amakipe ahagarariye igihugu
• FERWAFA yatangaje ko shampiyona izarangirira igihe

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bwahakanye amakuru ari kuvugwa na benshi mu bakunzi ba ruhago ko bahisemo guhagarika shampiyona kubera ko ikipe ya Rayon Sports itari gukina shampiyona muri iyi minsi bikaba bikaba byaragabanyije uburyohe bwayo.

FERWAFA yasubitse imikino ya shampiyona kubera Amavubi ari kwitegura CECAFA

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe yose kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Ugushyingo 2017, yavuze ko imikino yose y’umunsi wa cyenda itakibaye bitewe n’imikino ya CECAFA Amavubi azitabira ndetse n’ikipe y’Isonga yamaze kwerekeza muri Cote d’Ivoire uyu munsi ndetse shampiyona izasubukurwa ku I taliki ya 08 Ukuboza 2017ku makipe adafite abakinnyi benshi mu Mavubi.

Isonga FC yatumye FERWAFA isubika shampiyona

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bakibona iyi baruwa,bavuze ko FERWAFA yafashe iki cyemezo kubera ko shampiyona yasubiye inyuma kubera kubura kwa Rayon Sports imaze iminsi idakina shampiyona kubera ubusabe bwayo bwo gusubikirwa imikino kubera ibibazo yagize byo gutakaza umutoza wungirije ndetse n’ifungwa ry’umutoza mukuru,ibintu byahakanwe na Ruboneza Prosper umuvugizi wa FERWAFA.

Mu kiganiro Ruboneza yagiranye na RBA muri iki gitondo,yatangaje ko ibyo ari ibihuha ko impamvu basubitse shampiyona ari uguha agaciro amakipe ahagarariye u Rwanda ndetse no korohereza amakipe yatanze abakinnyi.

Ygize ati “Buri musesenguzi wese agira aho aganisha ubusesenguzi bwe bitewe n’ibyo atekereza, gusa twe twasubitse shampiyona kubera ko ikipe y’igihugu iba igiye guhagararira igihugu kandi n’ikipe y’Isonga igiye nk’ikipe ihagarariye u Rwanda niyo mpamvu twahagaritse imikino ya shampiyona kugira ngo abakinnyi bazahagararire igihugu neza, be gukinana ubwoba bw’uko bazasanga ikipe yabo yarasubiye inyuma.”

Ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe ku munsi w’ejo

Ruboneza yavuze ko abatekereza ko shampiyona izahagarara igihe kirekire atari byo kuko ubwo ikipe y’igihugu Amavubi izaba irangije imikino ya CECAFA,imikino izakomeza kandi FERWAFA ishaka kubahiriza gahunda y’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa