skol
fortebet

FERWAFA yamaze gusabika irushanwa rya Ndi Umunyarwanda

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo hatangajwe ko amakipe yaje mu myanya 4 ya mbere agiye gukina irushanwa rya ndi Umunyarwanda gusa kuri uyu wa Kane ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko iri rushanwa ritakibaye nyamara haburaga amasaha make ngo ibigugu bitane mu mitwe.
Nkuko itangazo riri ku rubuga rwa Internet rwa FERWAFA ribitangaza, icyemezo cyo gusubika irushanwa cyafashwe n’abaritegura mu rwego rwo kuryigaho neza kugira ngo ubwo bazongera gutangaza ko rikinwa rizagende neza. (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo hatangajwe ko amakipe yaje mu myanya 4 ya mbere agiye gukina irushanwa rya ndi Umunyarwanda gusa kuri uyu wa Kane ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko iri rushanwa ritakibaye nyamara haburaga amasaha make ngo ibigugu bitane mu mitwe.

Nkuko itangazo riri ku rubuga rwa Internet rwa FERWAFA ribitangaza, icyemezo cyo gusubika irushanwa cyafashwe n’abaritegura mu rwego rwo kuryigaho neza kugira ngo ubwo bazongera gutangaza ko rikinwa rizagende neza.

Iri sushanwa ryateguwe na FERWAFA ndetse na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ryatunguye benshi ndetse ikipe ya Rayon Sports ihita itangaza ko itazaryitabira kubera ko abakinnyi bagiye mu biruhuko abandi bakaba bafite imvune gusa kuri uyu munsi yaje kwisubiraho none mu masaha make bafashe iki cyemezo rihise risubikwa.

FERWAFA yemeje ko izatangaza amataliki iri rushanwa rizaberaho nibamara kuryigaho neza no kurinononsora mu buryo bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa