Kigali

FERWAFA yamaze kwimura imikino ya shampiyona y’umwaka utaha

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 August 2019 Yasuwe: 3113

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itazatangira kuwa 13 Nzeri 2019 nkuko byari biteganyijwe, kubera ko APR FC na Police FC zizitabira imikino ya Gisirikare n’iya gipolisi.

Umuvugizi wa FERWAFA, Bonnie Mugabe,yatangarije Radio 1 ko shampiyona yigijwe inyuma kubera ko igomba kubanzirizwa n’irushanwa ry’Agaciro kandi amatariki ryari riteganyijwe kuberaho yagonganye n’iyi mikino aya makipe y’abashinzwe umutekano azitabira.

Yagize ati “Twari twateganyije ko igikombe cy’Agaciro cyakinwa kuva tariki ya 17 kugeza tariki 30. Gusa nk’uko mubizi iri rushanwa rikinwa n’amakipe yabaye ane ya mbere kandi abiri muri ayo(APR FC na Police FC) ntabwo azaba ari mu Rwanda kuko APR izagaruka tariki ya 25 Kanama Police igaruke tariki ebyiri Nzeri”.

Bonny Mugabe yavuze ko irushanwa ry’agaciro rigomba gukinwa mu kwezi kwa Cyenda hanyuma shampiyona ikazatangira mu mpera zako cyangwa mu ntangiriro z’’Ukwakira, gusa avuga ko uko byagenda kose shampiyona igomba gusozwa muri Gicurasi 2020 nkuko byemejwe mu nteko rusange.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa APR FC yabajije ikibazo gitangaje abanyamakuru nyuma yo...

Umutoza mushya wa APR FC,Mohamed Adil yanenze imisifurire yo mu gikombe...
15 September 2019 Yasuwe: 4963 0

Hazard na Courtois bagiriye inama Zidane y’umukinnyi yagura agafasha Real...

Rutahizamu Eden Hazard n’umunyezamu Thibaut Courtois babwiye umutoza wabo...
15 September 2019 Yasuwe: 3056 0

Neymar Jr yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba PSG bamuvugirije...

Rutahizamu Neymar Jr waraye akinnye umukino we wa mbere muri PSG muri uyu...
15 September 2019 Yasuwe: 3051 0

Kidum yiyemeje guhagarika kuririmbira mu Rwanda no mu Burundi kubera...

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre yamaze gutangaza ko agiye guhagarika...
15 September 2019 Yasuwe: 3735 0

Umutoza watoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yitabye Imana

Umukambwe ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Rudi Gutendorf, uzwiho kuba yaratoje...
15 September 2019 Yasuwe: 2338 0

CAF CC: AS Kigali yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yo gukinira mu...

AS Kigali ntiyabashije kwizigamira impamba yo kuzajyana I Kampala mu mukino...
14 September 2019 Yasuwe: 2401 0