FERWAFA yashimangiye ko ishaka kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2019
Yanditswe: Friday 25, Aug 2017
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryamaze kohereza impapuro zisaba kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2019 nkuko bitangazwa n’urubuga rw’iri shyirahamwe.
Nkuko byari byasabwe na FIFA ko abifuza guhatanira kwakira iki gikombe bagomba kohereza ubusabe bwabo bitarenze uyu munsi taliki ya 25 Kanama FERWAFA yabyohereje ku wa gatatu taliki ya 23 Kanama 2017.
Mu kiganiro yahaye uru rubuga Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent yagize ati “ Mu kwezi kwa Nyakanga twohereje ibaruwa (...)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryamaze kohereza impapuro zisaba kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2019 nkuko bitangazwa n’urubuga rw’iri shyirahamwe.
Nkuko byari byasabwe na FIFA ko abifuza guhatanira kwakira iki gikombe bagomba kohereza ubusabe bwabo bitarenze uyu munsi taliki ya 25 Kanama FERWAFA yabyohereje ku wa gatatu taliki ya 23 Kanama 2017.
Mu kiganiro yahaye uru rubuga Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent yagize ati “ Mu kwezi kwa Nyakanga twohereje ibaruwa isaba kwakira iki gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 2019 aho yahise itwoherereza inzandiko zibisaba.muri iki cyumweru twohereje inzandiko zisinye zerekana amategeko n’amabwiriza atwemerera kwakira iki gikombe cy’isi mu rwego rwo gushimangira ubushake bwacu mu kwakira iri rushanwa.
Mu mezi ari imbere tugiye kwicarana n’abaterankunga bacu twuzuze ibijyanye n’ibyo tuzakora mu rwego rwo kwakira iri rushanwa kuko tuzazohereza mu kwezi k’Ugushyingo.
Izi mpapuro zizoherezwa mu kwezi kwa 11 zizaba zikubiyemo imigi izaberamo imikino,amahoteli,ibibuga,ibyemezo bya Leta ndetse n’ibijyanye n’amatike.
Uzemererwa kwakira iki gikombe azamenyekana hagati y’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka no muri Mutarama 2018
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *