skol
fortebet

FERWAFA yashyizeho abatoza bazungiriza Antoine Hey mu ikipe y’igihugu Amavubi

Yanditswe: Thursday 30, Mar 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryamaze kwemeza Mashami Vincent na Higiro Thomas nk’abatoza bungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Mashami Vincent kuri ubu yari umutoza mukuru mu ikipe ya Bugesera FC, akaba ari we wagizwe umutoza wungirije umudage Antoine Hey mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Higiro Thomas akaba yari umutoza w’abazamu mu ikipe ya AS Kigali, akaba ari we wabaye umutoza w’abazamu mu ikipe y’igihugu Amavubi aho asimbuye Mugisha wari usanzwe ari we mutoza w’abazamu (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryamaze kwemeza Mashami Vincent na Higiro Thomas nk’abatoza bungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mashami Vincent kuri ubu yari umutoza mukuru mu ikipe ya Bugesera FC, akaba ari we wagizwe umutoza wungirije umudage Antoine Hey mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Higiro Thomas akaba yari umutoza w’abazamu mu ikipe ya AS Kigali, akaba ari we wabaye umutoza w’abazamu mu ikipe y’igihugu Amavubi aho asimbuye Mugisha wari usanzwe ari we mutoza w’abazamu bw’ikipe y’igihugu Amavubi ubu akaba ari umutoza w’abazamu ba APR FC.

Mashami Vincent si nshuro ya mbere ahawe akazi ko gutoza Amavubi kuko yayiciyemo igihe kitari gito, ahawe aka kazi nyuma y’iminsi mike abonye impamyabushobozi y’ubutoza ya License A yo ku rwego rw’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa