skol
fortebet

FERWAFA yasubije Rayon Sports ku kirego yatanze cy’uburyo batishimiye imisifurire mu mukino yatsinzwemo na APR FC bivugwa ko habayemo kurarira

Yanditswe: Wednesday 19, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

FERWAFA yatesheje agaciro ikirego yagejejweho na Rayon Sports, cyagaragazaga ko batishimiye imisifirire y’umusifuzi wo ku ruhande mu umukino wabahije na APR FC.

Sponsored Ad

Rayon Sports yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ barisaba ko ryakurikirana umusufuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene wasifuye umukino batsinzwemo na APR FC 2-1 kuko yaba yaritwaye nabi yanga igitego cyabo, FERWAFA yabasubije ko amashusho batanze nk’ikimenyetso atafashwe mu buryo bwa kinyamwuga kuko atagaragaza neza ko uwo musifuzi yakoze ikosa.

Uyu mukino wabaye tariki ya 12 Ukuboza 2018, APR FC niyo yabanje igitego iza kukishyurwa mu gice cya kabiri gitsinzwe na Sarpong, nyuma yaho ashyiramo n’igitego cya kabiri ariko umusufuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene asifura ko atari cyo kuko yari yaraririye(Offside).

Bukeye bwaho tariki ya 13 Ukuboza, Rayon Sports yahise yandikira FERWAFA bayisaba gusaba ubusobanuro umusifuzi Ndagijimana Theogene kuko yanze igitego cya Sarpong kandi cyari cyo.

Ku ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis ikaba yasubije Rayon Sports ko nyuma y’uko komisiyo ishinzwe imisifurire ya FERWAFA isuzumye amashusho batanze ndetse n’ay’Azam TV basanze amashusho batanze atarafashwe mu buryo bwa kinyamwuga kuko ataragaraza koko niba Sarpong yari yaraririye cyangwa umusifuzi yaribeshye bityo ko icyemezo cy’umusifuzi ari cyo kigomba guhabwa agaciro

Ibitekerezo

  • Mukomeze mutwibe !

    Hari ikindi se cyava muri FERWAFA!!!!!! Umusaruro muzajya muwubona Muteteri yasohotse. Ireba yo igahita yigarukira. Ariko jye mbona FERWAFA ihemukira APR kandi ari équipe nziza inashiboye. Bituma itigirira ikizere buri gihe ikumva ikeneye ifirimbi

    Ntakindi gisubizo cyari gutangwa.gusa nacyo naho ukuri kwamirwa ariko kubakugaragara.APR nubundi nibakomeze bayishyirire kumbehe na championat itaha bazayitware ,gusa nayo izajya irenga aho FERWAFA itari ubundi ikorwe n’isoni nibakomeze bayigire start a domicile,nicyo izatahira.Ariko muruhandi mpuzamahanga izajya ipfunyika ikimwaro.

    Ariko mwe uwabagira Ferwafa mwashigikira amafuti?? nonese niba babona ko umusifuzi afite ukuri murashaka ko bamubeshera ? ikindi mwebwe gasenyi harya mwagarukiyehe?? ese kure mukeba wanyu yageze aho nihe? ntabwo muhazi muravuga gusaaaaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa