skol
fortebet

FERWAFA yatangaje ibihano yafatiye Caleb wakubitiye umufana I Nyagatare

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports,Bimenyimana Bonfils Caleb wakubitiye umufana I nyagatare ku mukino wahuje ikipe ye na Sunrise,yamaze gufatirwa ibihano na FERWAFA birimo gusiba imikino ine n’amande y’amafaranga 30,000 Frw.

Sponsored Ad

Mu mukino wahuje Rayon Sports na Sunrise wabaye ku wa 1 Ugushyingo 2018 i Nyagatare,Bimenyimana Bonfils Caleb yakubise umufana imigeri winjiye mu kibuga amusanga bimuviramo guhabwa ikarita y’umutuku.

FERWAFA yamaze gutangaza ko rutahizamu Bimenyimana Caleb wa Rayon Sports FC yahanishijwe gusiba imikino ine n’amande y’amafaranga 30,000 Frw mu gihe Dushimimana Claude ushinzwe ibikoresho muri Rayon Sports FC we yahagaritswe umwaka wose mu bikorwa bya siporo n’ihazabu ya 50,000 Frw kubera kwinjira mu kibuga agafasha Caleb gukubita uyu mufana.

Ikipe ya Sunrise FC yo yahanishijwe kwakira umukino utaha wa shampiyona izakina na APR FC nta mufana wayo n’umwe uri ku kibuga,izira uyu mufana winjiye mu kibuga agasagararira Caleb.

Caleb yakubise uyu mufana ubwo yinjiraga mu kibuga amusatira ku munota wa 87 nyuma y’aho Sunrise FC yari itsinze igitego ariko kikagwa n’abasifuzi.

Bimenyima wari uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’U Rwanda azasiba imikino 4 irimo uwa AS Kigali,APR FC,as Muhanga na Espoir FC.

Ibi bihano Caleb yahawe, bigomba kwiyongeraho iby’ikarita itukura yahawe ku munsi w’ejo nyuma y’umukino wabahuje Kiyovu Sports.

Caleb yakubise imigeri n’amakofe umufana winjiye mu kibuga amusanga

Ibitekerezo

  • umenya ikikigabo mo caleb arikimyamafuti mbese

    Ferwafa reka kubogama rwose ubwo uhengereye imikino na APR yegereje urti reka ntange ibihano. Ariko se ubundi kuki hatahanwe Sunrise ireka abafana bakinjira mu kibuga cyangwa bikabazwa polisi yari ihari. Umufana uza arwana murabona uwo ari we wese atakwihagararaho. Iyo wenda aba yaramusanzehanze byari kugira impamvu isobanutse. Turasaba ababikurikiranira hafi rwose kureba ikibazo Rayon sport ihorana na Federation niba ari ishyari simbizi Ababishoboye bose bazi iby’amategeko bzatubwire niba Ferwafa itaregwa mu nkiko kubera icyemezo kidafite ingingo zerekana ziti dushingiye kuri iyi ngingo ivuga ngo... hafashwe umwanzuro runaka. Nibagaragaze ingingo ku yindi. Gusa uko byagenda kose bizagera aho abtari ferwafa bamenye akarengane kahaba sinzi niba n’Umuvunyi atajya akurikirana ibibera muri iriya nzu. Harya byose bitegereza ko RUDASUMBWA abyimenyera yabibabaza bakaboba kubicyemura? ntimugire ngo ntabyo abona arabanza akabareka mukajya mu marangamutima hanyuma akaba arababonye. Icyo mukundira iyo abonye mutisubiraho ararama akaruca mugatangira mukabura iyo mukwirwa. Twe turatanga ikirego mu nkiko d NTABWO TWAKWIHANGANIRA AGATOGO KO MURI FERWAFA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa