skol
fortebet

FERWAFA yatangaje igihe umukino wa Rayon na APR uzasubukurirwa

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko umukino w’ igikombe cya Super cup uherutse gusubikwa wari wahuje Rayon Sports na APR uzasubukurwa ku wa Gatatu tariki 27 Nzeli kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeli nibwo komisiyo ya FERWAFA yateranye yanzura ko uyu mukino wasubitswe ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeli bitewe n’ ikibazo cy’ ibura ry’ umuriro uzasubukurwa Saa kumi ku tariki 27 Nzeli.
Iyi komisiyo yanzuye ko uyu mukino uzasubukurirwa ku (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko umukino w’ igikombe cya Super cup uherutse gusubikwa wari wahuje Rayon Sports na APR uzasubukurwa ku wa Gatatu tariki 27 Nzeli kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeli nibwo komisiyo ya FERWAFA yateranye yanzura ko uyu mukino wasubitswe ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeli bitewe n’ ikibazo cy’ ibura ry’ umuriro uzasubukurwa Saa kumi ku tariki 27 Nzeli.

Iyi komisiyo yanzuye ko uyu mukino uzasubukurirwa ku munota wari ugezeho ubwo wasubikwaga. Ngo abakinnyi bari mu kibuga nibo bazakomeza ndetse n’ umupira uzatangirira aho wari ugeze ubwo uyu mukino wasubikwaga.

Uyu mukino wasubitswe ugeze ku munota wa 63 bivuze ko uwo ku wa Gatatu uzamara iminota 27 gusa.

Umukino wo ku wa Gatandatu wasubitswe APR imaze gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri ku busa.

FERWAFA yakurikije ingingo ya 99 y’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda,ivuga ko iyo havutse ikibazo kitari gifite itegeko risanzwe rigikemura, hitabazwa ingingo ya 99 mu mategeko ya FERWAFA ivuga ko hitabazwa amategeko ya FIFA agomba gukurikizwa mu gukemura icyo kibazo.

Ibitekerezo

  • Ahangaha ferwafa ikemuye ikibazo neza kandi kumakipe yombi ntaho ibogamiye abafana ba Gasenyi bagabanye induru tuzabigombora tunabatsinde ikindi 1 bibe 3 bya APR kuri 2 bya Gasenyi

    Iyo ufata ikipe nka rayon yubahwa n’amahanga ukayita Amazina asebanya wumva ntasoni? Shikama utuze ukubitwe ibitego kuko uwagutsinze ntaho yagiye ugabanye kwiyizeza ibitangaza utaba ni’uwikirigita agaseka!!nabera mbonye ikintu cyiza Ferwafa ikoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa