skol
fortebet

FERWAFA yongeye gusubiza umukino wa Super Cup I Rubavu nyuma y’amahano yahabereye mu mwaka ushize

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze kwemeza ko umukino wa Super Cup ugomba guhuza APR FC yatwaye shampiyona na Mukura VS yatwaye igikombe cy’Amahoro,uzabera I Rubavu,tariki ya 6 Ukwakira 2018 guhera saa 15:00 kuri Stade Umuganda.

Sponsored Ad

Umwaka ushize nibwo kuri iki kibuga habaye amahano yatumye abakunzi ba ruhago mu Rwanda bacika ururondogoro bitewe n’uko umukino wahabereye uhuje Rayon Sports na APR FC utarangiye kubera ikibazo cy’umuriro wabuze ntugaruke ahanini bitewe na Generator.

Super Cup yabereye i Rubavu ateje umwuka mubi mu bafana kubera ibura ry’umuriro kuri stade Umuganda

Muri uyu mukino wa Super Cup wabaye umwaka ushize, ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 2-0, ntiwarangira kuko umuriro wazimye burundu ku munota wa 65 ntiwagaruka usubukurwa nyuma y’iminsi 3 bakina iminota yari isigaye.

FERWAFA yirinze gushyira uyu mukino mu masaha y’ijoro nkuko byagenze mu mwaka washize,iwushyira ku masaha asanzwe kugira ngo hatazakenerwa umuriro bikaba ibibazo nk’ko byagenze ubushize bigatera impaka ndende.

Uyu mukino uzabanziriza itangira ry’umwaka w’imikino cyane ko shampiyona ya AZAM Rwanda Premier League 2018/19 izakurikiraho nyuma y’ibyumweru 2 ku wa 19 Ukwakira 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa