skol
fortebet

FERWAFA yongeye gutuma abakunzi ba ruhago mu Rwanda bacika ururondogoro

Yanditswe: Monday 25, Jun 2018

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze kwemeza ko umukino wagombaga guhuza Espoir FC na APR FC I Rusizi wimuriwe kuri stade Amahoro I Remera ibintu bitashimishije abakunzi ba ruhago mu Rwanda bumvaga ko I Rusizi hagombaga kuzagora APR FC none bakaba bayorohereje akazi.

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino Espoir FC yanganyije na Miroplast ibitego 2-2,abakinnyi ba Espoir FC babwiwe ko batagomba gusubira I Rusizi kubera ko umukino wagombaga kubahuza na APR FC ku kibuga cy’intabire cyo muri uyu mujyi wimuriwe I Kigali nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi,byatumye abafana bamwe ba ruhago ndetse n’umutoza wa AS Kigali Eric Nshimiyimana batabyishimira aho bavuze ko uyu mukino wagombaga gukomezwa n’ikibuga kibi uhindutse ubusabane.

umutoza Eric ntiyishimiye kwimurwa k’umukino wa APR FC na Espoir FC

Biravugwa ko ikipe ya APR FC yemeye kwishyurira Espoir FC,ibyo ikeneye byose kugira ngo igume I Kigali ndetse izabashe kuzakina uyu mukino ku wa Gatatu w’iki Cyumweru aho ndetse yemerewe kuzishyuza kuri uyu mukino kuko izaba ariyo yakiriye.

AS Kigali ihombeye ku kwimurwa k’umukino wa APR FC na Espoir FC

Ikipe ya APR FC yarushaga AS Kigali amanota 3 mbere y’uyu mukino wa nyuma ndetse benshi batekerezaga ko ikibuga cy ‘I Rusizi cyari kuzayigora bigatuma itakaza umukino wa nyuma nkuko byagendekeye Rayon Sports mu minsi yashize ikahatsindirwa ibitego 2-0,ariko siko bigenze kuko APR FC izakinira I Kigali kuri Stade Amahoro hayorohera ku buryo bukomeye.

Ibi bigaragaje urwego shampiyona ya AZAM Rwanda Premier League iriho,kuko uyu mukino wafatwaga nk’izingiro ryo kwegukana igikombe cyangwa kugitakaza kuri APR FC,ubaye umuharuro mwiza wo kuyihereza igikombe ku buryo bworoshye.

APR FC ntigikiniye ku ntabire y’i Rusizi

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 63 aho isabwa kubona inota rimwe imbere ya Espoir kugira ngo ihabwe igikombe ndetse yigaranzure AS Kigali iyikurikiye n’amanota 60 mu gihe Rayon Sports ari iya 3 n’amanota 51.

Uko imikino y’umunsi wa nyuma izakinwa:

Ibitekerezo

  • Reka nibarize wowe wanditse iyi nkuru, wadufasha gusobanukirwa impamvu umwaka ushize, Rayon Sport yasabye Bugesera ko iyakirira ku Mahoro ikava bugesera ikaza, Igasaba Musanze ko yaza ikayakirira Kigali ikava musanze ikaza ko abo bakunzi batacitse ururondogoro ???

    Nagahomamunwa!!!

    Icyakora ibi byo ni akumiro pe. Kwishyurira equipe muzakina? Ese APR kuki yo itajta Rusizi? FERWAFA niyihe igikombe. Ariko nayo barayica mu mutwe kuko nayo izi neza ko batayibiye cyangwa ngo igure amakipi nta gikombe yabona. Nta na rimwe football yo mu Rwanda izatera imbere mu gihe hakiri itoneshwa nk’iri. Ubwo se competition iri he? Biteye ipfunwe n’ikimwaro kuri FERWAFA na muteteri wayo (APR)

    Ibi byo gutetesha Apr bimaze kuba virus.ariko nimugihe kuko abitwa abayobozi ba ferwafa niho bakomoka.ubwo c as Kigali nayo bayemereye ko izakinira regional ko zose zigifite amahirwe kugikombe?

    Reka mbaze uwanditse iyi nkuru ubundi urabona guhindurirwa ikibuga aricyo cyatuma ikipe itsinda cg igastindwa nonese niba ikipe yumva ko izatsindira ku ntabire umunsi zavuyeho burundubntibazongera gutsinda ikindi kandi ubusabe iyo bwumvikanyweho n’impande zombi muba mwumvikanisha ko ibintu byacitse kubera iki mujye muba abanyamwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa