FIFA:Cristiano n’ubwo yatwaye Ballon d’Or ntiyitoye, ese yaba yaratoye Messi?—Ukuri

10 January 2017. | Imikino | 0 Ibitekerezo | Canisius Kagabo
  • FIFA:Cristiano n’ubwo yatwaye Ballon d’Or ntiyitoye, ese yaba yaratoye Messi?—Ukuri

Cristiano Ronaldo waraye wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi gitangwa na FIFA, ntiyigeze yitora ahubwo yatoye bagenzi be bakinana muri Real Madrid aribo Gareth Bale, Luca Modric na Serigio Ramos.

Kuri uyu wa kabairi nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ ryashyize ahagaragara uko abatoza n’abakapiteni b’ibibhugu bagiye batora, byaje kugaragara ko Cristiano Ronaldo atigeze yishyira mu bakinnyi 3 beza ku isi ahubwo yatoye Gareth Bale- Luca Modric- Serigio Ramos bakinana muri Real Madrid.

Ku ruhande rwa Messi nawe n’ubwo yabaye uwa kabiri ntiyigeze nawe yitora kuko yatoye bagenzi be bo muri Barcelona, Luiz Suarez- Neymar Jr.- Andres Inesta.

Ku ruhande rwa bari bahagarariye u Rwanda muri iki gikorwa, aribo umutoza Jimmy Mulisa na Haruna Niyonzima kapiteni w’Amavubi bose bahurije kuri Cristiano Ronaldo nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2016 muri FIFA.

Haruna yatoye Cristiano Ronaldo- Lionel Messi- Alexis Sanchez

Jimmy Mulisa yatoye Cristiano Ronaldo- Antoine Greizman- Riyad Mahrez.

Tanga Igitekerezo