skol
fortebet

FIFA irashinjwa kwibira Lionel Messi amajwi ikamuha igihembo cya FIFA The Best

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

Abatoza batandukanye n’aba kapiteni b’amakipe y’ibihugu barashinja FIFA kwiba amajwi bakayaha Lionel Messi mu matora y’umukinnyi wahize abandi ku isi azwi nka FIFA’s The Best Men’s Player.

Sponsored Ad

Abakapiteni n’abatoza batandukanye bavuze ko FIFA yababeshyeye ko batoye Messi batamutoye yarangiza ikamuha igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku isi.

Lionel Messi aherutse gutorwa nk’umukinnyi wahise abandi muri uyu mwaka w’imikino ahigitse Virgil Van Dijk na Cristiano Ronaldo utaritabiriye ibi birori byabereye mu mujyi wa Milan mu Butaliyani kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Umutoza wa Misiri ndetse na kapiteni wayo bavuze ko batatoye Messi nkuko FIFA ybigaragaje gusa yabasubije ko amajwi yabo yabaye imfabusa kubera ko banditse amazina y’umukinnyi batoye bakoresheje inyuguti nkuru.

Benshi bari bazi ko Virgil van Dijk ariwo uhabwa iki gihembo kubera ukuntu yafashije Liverpool kwegukana UEFA Champions League ya 6 gusa batunguwe no kubona Messi ahamagawe nk’uwahize abandi kandi nta gikombe kidasanzwe yatwaye uretse La Liga mu gihe Ronaldo wabaye uwa 3 we yafashije Juventus gutwara Serie A ndetse ahesha Portugal igikombe cya Euro Nations League.

Ishyirahamwe rya ruhago rya Misiri,umutoza wa Sudan,Zdravko Logarusic na kapiteni wa Nicaragua witwa Juan Barrera bavuze ko FIFA yabibye amajwi ikayaha abandi batatoye.

Aba bose bavuze ko batoye Mohamed Salah ku mwanya wa mbere ariko ngo amajwi bayihereye Messi uretse iri shyirahamwe rya ruhago mu misiri ryo babwiye ko ryatoye nabi.

Nkuko bisanzwe,FIFA ivuga ko abatora umukinnyi w’umwaka ari abakapiteni b’amakipe y’ibihugu,abakapiteni babyo ndetse n’abanyamakuru bahagarariye abandi mu gihugu,gusa ngo aya majwi FIFA yagiye iyanyereza iyihera Messi aho kuyaha abo bagiye batora.

Ibitekerezo

  • Muli iyi si,abantu benshi bakira cyangwa babona imyanya ikomeye kubera AMANYANGA.Ni kimwe mu bituma iyi si yacu iba mbi.Ni nayo mpamvu imana yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izakure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko bible ivuga.Abazasigara bazabaho iteka mu isi ya paradizo,abandi bajye mu ijuru,hanyuma bazategeke iyo si ya paradizo nkuko bible ivuga.It is a matter of time.

    IGIKOMBE CYARI I CYA RONALD

    Messi mbona akwiye kuba uwa mbere kwisi !, nubwo Van dijk yatwaye Champions league ntibivuze ko ariwe mukinnyi mwiza pe.
    Messi niwe top scorer wa Europe yose mu mashampionat yose, niwe top scorer muri Champion’s legue , niwe top dribbler muri Europe yose, niwe top assists, ese koko umuntu nkuwo ufite izo statistic wamugereranya nande wundi ?
    aho kugiti cye, kuri equipe national yagejeje argentine kumwana wa 3 kandi Argentine niwe yagenderagaho! iyo atari muri Barca ubona ko Barca ihita igwa hasi! abo bandi muvuga batari mumakipe yayo ntacyuho kiboneka pe (bivuze ko batabonetse amakipe yabo arikomeza akitwara neza), ubwo koko wavuga ute ko Messi adakwiye kuba The Best of FIFA, Messi ni uwambere akanikurikira , abandi baza iyongiyoooooo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa