skol
fortebet

FIFA yamaze gutangaza abakinnyi 3 bagomba gutorwamo uwa mbere ku isi mu mwaka wa 2019

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi,FIFA,ryamaze gutangaza abakinnyi 3 bagomba kuvamo uzatorwa nk’umukinnyi w’umwaka wa 2019 batatunguranye kuko barimo Virgil Van Dijk,Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Kuwa 23 Nzeri 2019 nibwo umukinnyi uzatorwa na benshi hagati y’aba basore azashyikirizwa igihembo cya FIFA’s The Best kizatangirwa ahitwa Teatro all Scala mu mujyi wa Milan.

Kuri uyu wa Mbere nibwo FIFA yashyize hanze abantu 3 muri kiciro bagomba guhatanira ibikombe bya FIFA the Best Award harimo uwatsinze igitego cyiza ku isi,umukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu mwaka wa 2019 mu bagabo n’abagore,n’abatoza beza mu bagabo n’abagore n’umufana mwiza.

Nkuko byagenze muri UEFA,aba basore batatu nibo bahataniye igihembo cy’uwitwaye neza cyegukanwe na Virgil Van Dijk.

Abarimo abatoza,ba kapiteni b’amakipe,n’abafana nibo bagomba kugira uruhare mu matora y’abazegukana ibi bihembo bya The Best FIFA Football Awards 2019.

Abazahatanira ibikombe bya The Best mu byiciro bitandukanye:

FIFA Puskás Award:
Leo Messi, Juan Fernando Quintero, Daniel Zsori

The Best FIFA Men’s Goalkeeper Award:
Alisson, Ederson, Marc-André ter Stegen

The Best FIFA Women’s Goalkeeper Award:
Christiane Endler, Hedvig Lindahl, Sari van Veenendaal

The Best FIFA Women’s Coach Award:
Jill Ellis, Phil Neville, Sarina Wiegman

The FIFA Fan Award:
Silvia Grecco, Netherlands fans at the Women’s World Cup, Justo Sánchez

The Best FIFA Men’s Coach Award:
Pep Guardiola, Jurgen Klopp, Muaricio Pochettino

The Best FIFA Women’s Player Award:
Lucy Bronze, Alex Morgan, Megan Rapinoe

The Best FIFA Men’s Player Award:
Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Virgil van Dijk


Virgil,Messi na Ronaldo nibo bagomba guhatanira igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku isi 2019

Ibitekerezo

  • Twese dukunda ibyubahiro na Titles.Bidutera ishema.Twibuka igihe twabaga mu ba mbere ku ishuli,cyangwa igihe ikipe dufana yabaga iya mbere.This is a natural ambition.Ariko tujye twibuka ko kuba umuntu ukomeye bitatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa