skol
fortebet

FIFA yarahiriye gukemura ikibazo cya Rwemarika wareze akanama gashinzwe amatora y’umuyobozi wa FERWAFA

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2018

Sponsored Ad

Rwemarika Felicite wajuririye ibyavuye mu matora ya FERWAFA yabaye ku I taliki ya 30 Ukuboza 2017 ubwo yatsindwaga n’imfabusa kandi zitabarwa,ashobora kurenganurwa na FIFA mu gihe FERWAFA izananirwa gukemura ikibazo cye. Amatora yo gushyiraho umuyobozi wa FERWAFA mushya yabaye tariki ya 30 Ukuboza 2017, yabimburiwe no kuvanamo kandidatire kwa Nzamwita Vincent De Gaulle wagombaga guhatana na Rwemarika, watangaje ko adashaka kwiyamamaza kubera impamvu ze bwite bituma abari bamushigikiye (...)

Sponsored Ad

Rwemarika Felicite wajuririye ibyavuye mu matora ya FERWAFA yabaye ku I taliki ya 30 Ukuboza 2017 ubwo yatsindwaga n’imfabusa kandi zitabarwa,ashobora kurenganurwa na FIFA mu gihe FERWAFA izananirwa gukemura ikibazo cye.

Amatora yo gushyiraho umuyobozi wa FERWAFA mushya yabaye tariki ya 30 Ukuboza 2017, yabimburiwe no kuvanamo kandidatire kwa Nzamwita Vincent De Gaulle wagombaga guhatana na Rwemarika, watangaje ko adashaka kwiyamamaza kubera impamvu ze bwite bituma abari bamushigikiye bagera kuri 39 banga gutora maze Rwemalika agira amajwi 13 mu bantu 52 bagombaga gutora.

Komisiyo y’amatora yahise itangaza ko Madame Rwemarika Félicité atsinzwe amatora yo kuba umuyobozi wa FERWAFA, kubera ko atagejeje ku majwi 27 yasabwaga ngo atsinze amatora ku bwiganze busesuye nyamara mu mategeko agenga aya matora nta tegeko aka kanama kashingiyeho gafata iki cyemezo kuko mu mategeko yagengaga aya matora harimo ko mu gihe habaye ikintu kitatekerejweho n’aka kanama hagomba kwitabazwa amategeko shingiro ya FERWAFA.

Uruhande rwa Rwemarika rwashingiye ku ngingo ya 21 yo mu mategeko agenga amatora muri FERWAFA ku gace ka 2 n’aka 3 kagira kati:

“Amatora akorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi (50%+1) yatanzwe n’abahagarariye abandi mu buryo bwemewe n’amategeko, batora ku nshuro ya mbere y’itora, nyuma guhera ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora akorwa hakurikijwe abagize amajwi menshi. Igihe habayeho kunganya amajwi ku nshuro ya kabiri y’itora, amatora asubirwamo kugirango haboneke umwe mu biyamamaza utsinda; iyo bongeye bakanganya amajwi icyo gihe abiyamamaza bakiranurwa na tombora.

Impapuro z’amatora zapfuye ubusa, izitanditseho cyangwa ikindi kimenyetso icyo ari cyo cyose cyerekana ko habayeho kwifata, ntibibarwa mu majwi yatoye mu buryo bwemewe n’amategeko."

Mu ibaruwa umunyamabanga wa FIFA Madame Fatma Samoura, yandikiye perezida wa komisiyo ishinzwe aya matora ya FERWAFA Kalisa Adolphe Camarade, yamusabye gukurikiza amategeko agakemura ikibazo cya Madame Rwemarika Félicité bitaba ibyo ikaza kucyikemurira kugira ngo yuzuze inshingano zayo.

Komisiyo ishinzwe gutegura amatora iyobowe na Kalisa Adolphe

FIFA yabwiye Camarade ko ibyabaye byose yabimenye isaba iyi komisiyo kugira icyo ikora hagafatwa umwanzuro ukwiye kandi ukurikije amategeko agenga amatora muri FERWAFA.

Nzamwita niwe uyoboye FERWAFA by’agateganyo mu gihe hataratorwa undi muyobozi mushya uza kumusimbura nyuma y’aho we yikuye mu matora ndetse bivugwa ko mbere yayo yari yararanye n’abagombaga gutora 31.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa