skol
fortebet

FIFA yatangaje igitego cyahize ibindi mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangaje ko igitego cyahize ibindi ari igitego cya kabiri Ubufaransa bwatsinze Argentina gitsinzwe n’umusore witwa Benjamin Pavard watereye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina.

Sponsored Ad

Ku munota wa 56 w’umukino wahuje Argentina n’Ubufaransa muri 1/16 cy’igikombe cy’isi nibwo umusore Benjamin Pavard yatsinze igitego cyiza cyane ku mupira yateye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ukajya mu izamu umunyezamu Armani ntamenye uko bigenze.

Iki gitego cy’akataraboneka Pavard yatsinze,cyishyuraga igitego cya kabiri Argentina yari yabatsinze gitsinzwe na Mercado mu ntangiriro z’igice cya kabiri,bituma Ubufaransa bugaruka mu mukino ndetse Mbappe abutsindira ibindi bibiri mu mukino warangiye Ubufaransa butsinze Argentina ibitego 4-3.

Igitego cya kabiri cyabaye icyo umunya Colombia Juan Quintero yatsinze Ubuyapani mu gihe igitego cy’ishoti riremereye Luka Modric yateye Argentina Caballero ntarikuremo ryatowe ku mwanya wa 3.

Pavard w’imyaka 21 yshimiye ko igitego cye cyahize ibindi ndetse avuga ko yateye umupira mu cyerekezo wari uvuyemo ku bw’amahirwe werekeza mu izamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa