FIFA yemereye Abanyarwanda 20 gusifura ku rwego mpuzamahanga
Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi (FIFA) ryemeje ko abasifuzi 20 bo mu Rwanda bemerewe gusifura ku rwego mpuzamahanga muri uyu mwaka wa 2017
Abo basifuzi bari basanzwe basifura imikino yo ku rwego rw’igihugu bagiye kujya basifura ku rwego mpuzamahanga muri uyu mwaka.
Abo basifuzi barimo abagore 3 mu gihe babiri muri abo ari impanga aribo: Umutoni Aline umusifuzi uyobora umukino na Umutoni Alice umusifuzi wungirije ndetse na Uwikunda Samuel umusifuzi uyobora umukino.
Urutonde (...)

Urutonde rw’abasifuzi FIFA izifashisha muri uyu mwaka 2017 b’Abanyarwanda
Mu bagabo abayobora umukino: Hakizimana Louis, Ishimwe Jean Claude, Ruzindana Nsoro, Twagirumukiza Abdoul Karim na Uwikunda Samuel.
Abungiriza: Bwiliza Raymond, Hakizimana Ambroise, Karangwa Justin, Ndagijimana Théogene, Niyitegeka Jean-Bosco, Niyonkuru Zephanie na Simba Honore.
Mu bagore bayobora umukino: Mukansanga Salma, Tuyishime Angelique na Umutoni Aline.
Abungiriza: Ingabire Francine, Mukayiranga Regine, Murangwa Sandrine, Nyinawabari Speciose na Umutesi Alice.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *