skol
fortebet

Fiston Nkinzingabo nawe umaze iminsi mike arekuwe na APR FC yabonye indi kipe imusinyisha

Yanditswe: Friday 26, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Nkinzingabo Fiston umaze iminsi mike ahawe na APR FC ibaruwa imurekura ndetse akanahabwa uburenganzira bwo kwerekeza mu kipe ashaka, yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali.

Sponsored Ad

Uyu musore ukina nka rutahizamu ariko aca ku mpande yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira ikipe ya AS Kigali.

Nkinzingabo Fiston yatandukanye na APR FC, nyuma yo kwanga gutizwa indi kipe n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Ubwo APR FC yasezereraga abakinnyi 16 mu ntangiriro z’uku kwezi, ubuyobozi bwa APR FC bwari bwanzuye ko Nkinzingabo Fiston cyo kimwe n’abandi bakinnyi bagenzi be barimo Itangishaka Blaise, Songayingabo Shafy na Nshuti Innocent batizwa muri Marines FC, ariko we arabyanga.

Mkinzingabo Fiston yiyongereye ku bandi bakinnyi benshi AS Kigali yamaze gusinyisha, barimo Haruna Niyonzima, Rusheshangoga Michel, Ndayishimiye Eric Bakame, Kalisa Rashid, Songayingabo Shaffy n’abandi.

Iyi kipe y’Abanyamujyi igomba guhagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup, yanasinyishije Ekandjoum Essombe Arsitide wavuye Union de Douala yo muri Cameroun, Makon Nlogi Thierry wavuye muri Coton Sport muri Cameroun, Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport muri Gabon na Fosso Fabrice Raymond wavuye muri UMS de Loum muri Cameroun.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa