skol
fortebet

Florent Ibenge yeguye ku kazi ko gutoza ikipe ya RDC

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

Uwari umutoza wa RDC, Florent Ibenge yatangaje ko yeguye ku kazi ko gutoza igihugu cye cya RDC nyuma y’imyaka 5 yari amaze ayitoza yo na AS VITA Club.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 57 wahawe akazi ko gutoza Les Leopards muri Kanama 2014 yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe cya Afurika giheruka.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 07 Kanama 2019,nibwo umutoza Florent Ibenge yagejeje kuri federation y’umupira w’amaguru muri RDC ibaruwa yemeza ubwegure bwe.

Nyuma yo gusezererwa kuri penaliti na Madagascar muri 1/16 cya AFCON 2019,Ibenge yabwiye abanyamakuru ati: “ Birashoboka ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma ntoje Les Leopards”.

Bwana Ibenge yanze gutangaza impamvu yamuteye kwegura kuri aka kazi yari amazeho imyaka 5 gusa yavuze ko yiteguye gukomeza gukorana na FECOFA [Fédération Congolaise de Football Association].

Yagize ati “Ubwo nemeraga aka kazi,sinashakaga kukamaraho igihe kirekire.Maze imyaka 5 nubwo ari igihe kirekire ariko twageze kuri byinshi byiza.Ndashimira perezida wa Federation,AS Vita club n’abafana bose banshyigikiye.Nahawe byinshi nanjye ntanga byinshi ariyo mpamvu nifuza gushimira abakinnyi bose twakoranye n’abatoza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa