skol
fortebet

Floyd Mayweather yaciye ibintu kubera ifoto yashyize hanze yicaye imbere y’ameza yuzuyeho amadolari

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi w’iteramakofe Floyd Mayweather utaratsindwa na rimwe yatunguye benshi kubera ifoto yashyize hanze yicaye imbere y’ameza manini cyane yuzuyeho amadolari ndetse n’iruhande rwayo huzuye andi mu rwego rwo guha gasopo abantu ngo bamaze imyaka 23 bavuga ko abeshya atari umukire.

Sponsored Ad

Floyd Mayweather w’imyaka 42 uheruka gukubita umuyapani witwa Nasukawa mu minota ibiri bigatuma yinjiza akayabo ka miliyoni zirenga 9 z’amadolari,yabwiye abantu bavuga ko abeshya ko atari umukire kubikomeza.

Yagize ati “Ibi nibyo maze imyaka 23 numva…”Icyo Mayweather azi ni ukubeshya ko afite amamodoka,imitako,amazu, abagore,imyenda n’amafaranga.Iki nicyo Mayweather agusubiza “ Ndishimye cyane ko mumaze imyaka irenga 20 munyanga aho gukora cyane ngo mwiyubakire izina.”

Mayweather uvuga ko yasezeye iteramakofe,amaze kurwana imirwano 50 kandi yose yarayitsinze gusa 27 muri yo niyo yatsinze kuri “Knockout.”Mayweather n’umwe mu bakinnyi bake batunze miliyari y’amadolari.

Ibitekerezo

  • Gutunga Abagore,Amazu,Amafaranga,etc...ntibizamubuza Gupfa mu myaka iri imbere.UBUKIRE ntibutubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa