Kigali

Frank Lampard yasubije Jose Mourinho wibasiye abakinnyi be nyuma yo kunyagirwa na Manchester United

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 August 2019 Yasuwe: 4660

Umutoza mushya wa Chelsea FC,Frank Lampard watangiye akazi ke ahabwa ikaze ribi cyane na Manchester United yamunyagiye ibitego 4-0,yabwiye Mourinho ko ibyo yavuze ko yabanje mu kibuga ikipe idashoboye yibeshye kuko ngo aribo bakinnyi yari afite abandi bavunitse.



Mourinho wagizwe umusesenguzi wa Sky Sports,yavuze ko Lampard yabanje mu kibuga abakinnyi b’abaswa ndetse batigeze bakora ibisabwa kugira ngo batsinde uyu mukino baraye bandagajwemo n’urubyiruko rwa Ole.

Yagize ati “Chelsea yari yoroshye cyane,idakanganye mu bwugarizi,nta guhangana kudasanzwe yari ifite,basigaga ibyuho byinshi mu kibuga.Ntibigeze bagaragaza imbaraga mu kuzibira.Niba Kante yakinnye iminota 30 cyangwa 35 yari gushobora gutangira umukino.Niba yamara isaha imwe n’abiri yayamara.

Marcos Alonso yari ku ntebe we na Kante na Giroud.Kuza Old Trafford nubwo iyi Manchester United itari ikanganye, ariko ni Manchester United.Abakinnyi bafite ubunararibonye bari bakenewe kuri uyu mukino.urebye uko Mason Mount na Tammy Abraham bakinnye,hari hakenewe abakinnyi bakuze.”

Lampard akimara kubwirwa aya magambo yavuzwe na Jose Mourinho wahoze amutoza yahise amusubiza ko ikipe yakinishije yari ikwiriye gusa yaburaga abakinnyi benshi.

Yagize ati “Ntabwo ngomba guha umwanya ibyavuzwe na runaka gusa icyo navuga nuko ikipe twahisemo twari tuyizeye.Ntabwo nari gukura abantu mu bitaro baba bafite ubunararibonye cyangwa ntabwo bafite.Abakinnyi twakinishije n’abari ku ntebe y’abasimbura nibo twari dufite.Twakoze amakosa 4 yavuyemo ibitego kandi tugomba kubyakira.”



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyarwanda yegukanye umwanya wa 2 muri Marathon yaberaga mu...

Umunyarwanda Muhitira Felicien bakunzwe kwita ‘Magare’ ukina imikino...
11 November 2019 Yasuwe: 1333 0

Lacazette yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Arsenal itsindwa...

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal,Alexandre Lacazette yatangaje ko impamvu iri...
11 November 2019 Yasuwe: 3303 0

Cristiano Ronaldo yakoze igikorwa kigayitse nyuma yo kongera gusimbuzwa...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangiye guhangana n’umutoza Maurizio Sarri...
11 November 2019 Yasuwe: 5334 0

Uwari umutoza w’abanyezamu mu ikipe ya Rayon Sports yasimbuwe byagateganyo...

Uwari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, Hannington Kalyesubula...
11 November 2019 Yasuwe: 1953 0

Liverpool yatangiye kwanikira abakeba barimo Manchester City yahaye isomo...

Ibitego bya Fabinho,Mohamed Salah na Sadio Mane byafashije ikipe ya...
10 November 2019 Yasuwe: 2428 0

Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 23 azakoresha ahangana na...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent,yatangaje abakinnyi 23...
10 November 2019 Yasuwe: 3205 1