skol
fortebet

Frank Ribery yakubise umunyamakuru w’Umufaransa

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Bayern Munich yakubise umunyamakuru w’Umufaransa nyuma y’umukino baherutse gutsindwamo na Borussia Dortmund ibitego 3-2,Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Bayern Munich yamaze gutangaza ko uyu rutahizamu wabo yakubise umunyamakuru wo kuri TV witwa Patrick Guillou amuhoye ko yamubajije impamvu bari kwitwara nabi muri shampiyona.

Patrick Guillou wakubiswe na Ribery

Umutangabuhamya yavuze ko yabonye Ribery ari gusunika uyu munyamakuru ndetse arangije amukubita urushyi gusa Bayern Munich yavuze ko igihe gukemura iki kibazo.

Ushinzwe imikino muri Bayern Munich witwa Hasan Salihamidzic yabwiye Bild ko Ribery yabemereye ko yakubise uyu munyamakuru basanzwe baziranye byatumye bahita bamwegera bamusaba ko yareka bakamukemurira ikibazo.

Yagize ati “Franck Ribery yatubwiye ko yagiranye ibibazo n’umunyamakuru bavuka mu gihugu kimwe Patrick Guillou,basanzwe baziranye.Twemeranyije na Patrick Guillou ko iki kibazo turagikemura mu nama,nawe atwemerera ko ari inyungu ze.”

Gushyamirana k’uyu munyamakuru na Ribery kwatewe n’uko uyu munyamakuru yashinje uyu mukinnyi kugira uruhare mu bitego 2 Dortmund yabatsinze,ntibyamushimisha aramukubita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa