skol
fortebet

Froome yatangaje ushobora kumutwara Tour de France y’uyu mwaka

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Christopher Froome umwongereza ukomeje kuyobora urutonde rusange muri Tour de France y’uyu mwaka iri kugera ku musozo yatangaje ko umunya Colombia Rigoberto Uran ariwe mukinnyi abona wamwambura umwenda w’umuhondo ugereranyije n’abandi bahanganye.
Uyu mwongereza yabitangaje kuri uyu wa kane taliki ya 20 Nyakanga ubwo bari barangije gukina agace ka 18 k’iri rushanwa kavaga ahitwa Biancon berekeza ku musozi wa Izoard aho yakarangije ari ku mwanya wa 4 byamuhaye amahirwe yo kugumana uyu mwenda (...)

Sponsored Ad

Christopher Froome umwongereza ukomeje kuyobora urutonde rusange muri Tour de France y’uyu mwaka iri kugera ku musozo yatangaje ko umunya Colombia Rigoberto Uran ariwe mukinnyi abona wamwambura umwenda w’umuhondo ugereranyije n’abandi bahanganye.


Uyu mwongereza yabitangaje kuri uyu wa kane taliki ya 20 Nyakanga ubwo bari barangije gukina agace ka 18 k’iri rushanwa kavaga ahitwa Biancon berekeza ku musozi wa Izoard aho yakarangije ari ku mwanya wa 4 byamuhaye amahirwe yo kugumana uyu mwenda w’umuhondo.

Yagize ati “Ndishimye kuba nduhije amasegonda2 umusore Rigoberto Uran kuko kuri njye niwe mukinnyi uzangora cyane ubwo tuzaba turi gusiganwa umuntu ku giti cye (Time Trial) kuri uyu wa gatandatu.”

Rigoberto Uran urushwa amasegonda 29 na Chris Froome wa mbere ku munsi w’ejo yakinnye neza cyane kuko we na Romain Bardet uri ku mwanya wa 2 ku rutonde rusange bashoboye kugarura uyu musore ubwo yari abacitse ndetse kubera umuvuduko w’uyu Uran byarangiye bongeye kumufata nubwo Uran yatakaje amasegonda 2 basoza.

Kugeza ubu nyuma yo gusiganwa uduce 18 Froome ayoboye urutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 78 iminota 08 n’amasegonda 19 aho akurikiwe na Romain Bardet arusha amasegonda 23 mu gihe arusha Uran amasegonda 29.

Aba basore bategerejwe kongera guhangana kuri uyu wa gatandatu ubwo bazaba basiganwa umuntu ku giti cye ku ntera y’ibirometero 23 aho Froomey uhabwa amahirwe yo gutwara iyi Tour de France yavuze ko nubwo ahabwa amahirwe yo kwanikira bagenzi be kuri aka gace byose bigishoboka cyane ko intera iri hagati ye na bagenzi be ari ntoya cyane ko adakwiye kwirara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa