Kigali

FRVB yatangaje uburyo bushya imikino ya kamarampaka izakinwamo

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 10 August 2017 Yasuwe: 174 0

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje uburyo bushya bushya buzakoreshwa kugira ngo imikino ya kamarampaka (playoffs) igomba gutangira kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 12 Kanama 2017 izanogere abakunzi ba Volleyball mu Rwanda.

Mu minsi ishize nibwo abanyamuryango b’iri shyirahamwe baryandikiye barisaba kuvugurura amasaha imikino ya Volleyball isanzwe iberaho cyane ko hari ayabangamiraga imikino yo mu ntara no mu mugi wa Kigali .

Bimwe mu byigiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FRVB yateranye ku munsi w’ejo taliki ya 09 Kanama uyu mwaka, ni uko imikino ya kamarampaka yo hanze ya Kigali igiye kujya itangira saa Tanu z’amanywa kubera ko abakunzi ba Volleyball byabagoraga kwitabira iyi mikino yabaga mu gitondo ndetse no guhindura italiki imikino yabagore yagombaga kuberaho nkuko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda Mfashimana Adalbert.

Imikino ya kamarampaka izabera I Kigali izajya itangira saa kumi ndetse iyi komite nyobozi yatangaje ko imikino y’abagore yari iteganyijwe muri iyi weekend ku italiki ya 12 Kanama yimuriwe ku italiki ya 26 Kanama uyu mwaka kubera imikino ya FEASSA na KAVC Memorial Tournament iri imbere.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amagare: Ndayisenga na bagenzi be ntibashoboye kubuza Peter Sagan kwandika...

Umunya Slovakia Peter Sagan yakoze amateka atarakorwa n’undi wese aho kuri...
24 September 2017 Yasuwe: 266 0

Icyitezwe mu isubukurwa ry’umukino wa APR FC na Rayon Sports

Ku munsi w’ejo nibwo umukino wa Super Cup wabaga aho waje gusubikwa ugeze ku...
24 September 2017 Yasuwe: 3187 2

Magare yitwaye neza mu irushanwa rya mbere yakinnye mu Bufaransa

Umusore Muhitira Felicien uzwi ku izina tya Magare yarangije ku mwanya wa...
24 September 2017 Yasuwe: 498 0

Gacinya yatangaje intego nyamukuru ikipe ya Rayon Sports ifite mu mwaka...

Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,ndetse kuri ubu akaba ari mu...
24 September 2017 Yasuwe: 2185 0

REG yatangaje ko nta ruhare yagize mu ibura ry’umuriro kuri stade...

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi REG cyatangaje ko nta...
24 September 2017 Yasuwe: 1099 0

CAF yambuye Kenya uburengenzira bwo kwakira irushanwa rya CHAN...

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamaze kwaka Kenya...
24 September 2017 Yasuwe: 604 0