skol
fortebet

Gacinya yakorewe ibirori bidasanzwe n’abafana ba Rayon Sports nyuma yo kuva muri gereza

Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018

Sponsored Ad

Abafana ba Rayon Sports baraye bakoze ibirori bikomeye byo kwakira Gacinya Chance Dennis wabaye perezida w’iyi kipe,watawe muri yombi ari visi perezida wayo.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu Taliki ya 27 Nyakanga 2018, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwagize umwere umushoramari Gacinya Chance Denis, wahoze ari na Visi Perezida wa Rayon Sports ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta yashinjwaga none yaraye yakiriwe n’abafana ba Rayon Sports.

Gacinya yakoze ku mutima abafana ba Rayon Sports kubera ubwitange bukomeye yagize akayobora iyi kipe neza byatumye itwara igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro mu myaka 2 yamaze ayiyobora.

Gacinya ufite kompanyi ikwirakwiza umuriro w’amashanyarazi izwi nka MICON,ari mu baperezida ba Rayon Sports bakunzwe bikomeye n’abafana bayo kubera kubagurira abakinnyi bakomeye ndetse agasubiza ku murongo ikipe igatwara ibikombe.

Nyuma y’amezi 8 yari amaze muri gereza,Gacinya yakiranwe ubwuzu n’abafana ba Rayon Sports ku munsi w’ejo, ndetse bamwereka ko bamuzirikana aho bifuza ko yagaruka mu buyobozi bw’iyi kipe yabo igakomeza gutera imbere.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa