Kigali

Gahunda y’uko amakipe azahura mu mikino y’Agaciro Development Fund uyu mwaka yamenyekanye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 September 2018 Yasuwe: 1995

Ubuyobozi bw’ikigega Agaciro Development Fund bwatangaje ko guhera kuwa Gatanu tariki ya 28 Nzeli 2018 kugeza tariki ya 30 Nzeli 2018, kuri sitade Amahoro i Remera hazaba hakinirwa imikino ngaruka mwaka y’ikigega Agaciro Development Fund cyitabirwa n’amakipe 4 ya mbere muri shampiyona.

Iri rushanwa rizatwara akayabo ka miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda (20.000.000 FRW),rizitabirwa n’amakipe 4 arimo APR FC, AS Kigali FC, Rayon Sports na Etincelles FC.

Abakozi mu kigega cy’Agaciro Development Fund n’aba FERWAFA baganiriye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere

Buri kipe izitabira iri rushanwa izahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW) yo kwitegura uretse ikipe ya Etincelles FC izahabwa miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) kubera ko ituruka hanze ya Kigali.

Ku munsi wa mbere w’irushanwa uzaba ku wa Gatanu Taliki ya 28 Nzeri 2018, ikipe yabaye iya mbere muri shampiyona izahura n’iyabaye iya kane mu gihe ikipe yabaye kabiri izacakirana n’iyabaye iya gatatu, aho bivuze ko APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona izacakirana na Etincelles FC yabaye iya kane saa cyenda,AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona ikine na Rayon Sports yarangije ku mwanya wa gatatu,saa kumi n’ebyiri.

Amakipe azatsinda kuri uyu munsi wa mbere,azahurira ku mukino wa nyuma uzaba Kuwa 30 Nzeli 2018 saa cyenda n’igice,mu gihe ikipe zizaba zatsinzwe zizahatanira umwanya wa gatatu mu mukino uzakinwa saa saba (13h00’).

Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cy’Agaciro umwaka ushize igitomboye

Ikipe izatwara igikombe cy’Agaciro Development Fund 2018, izahabwa igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW), ikipe ya kabiri izafata miliyoni imwe (1.000.000 FRW) mu gihe ikipe ya gatatu izatwara ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW).

Iri rushanwa rizakinirwa kuri stade Amahoro,ryegukanwe na Rayon Sports umwaka ushize mu buryo butanyuze benshi kuko habayeho gutombora cyane ko amakipe 3 yanganyije amanota 6, amahirwe asekera Rayon Sports.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Migi yatangaje ikintu gikomeye akundira umufasha we Gisa Fausta bagiye...

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko mu myaka igera hafi kuri 4...
19 November 2018 Yasuwe: 1010 0

Manchester United yashoye akayabo mu gushaka umunyezamu usimbura David de...

Ikipe ya Manchester United yatangiye kurambagiza umunyezamu wo gusimbura...
19 November 2018 Yasuwe: 753 0

Umutoza ushobora gusimbura Robertinho muri Rayon Sports yamenyekanye

Umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho...
19 November 2018 Yasuwe: 2501 0

Abafana ba Senegal bavugirije induru umukinnyi wabo Sadio Mane asohoka mu...

Rutahizamu Sadio Mane ukinira Senegal na Liverpool yahuye n’uruva gusenya...
19 November 2018 Yasuwe: 2048 0

Umunyamakuru Rugangura Axel agiye gukora igikorwa cy’indashyikirwa cyananiye...

Umunyamukuru uzwi cyane mu kogeza umupira kuri Radio Rwanda Axel Rugangura...
19 November 2018 Yasuwe: 3005 0

Uburwayi butumye Dr Ljubomir Petrovic asezera igitaraganya ku kazi ko...

Uwari umutoza wa APR FC,Ljubomir "Ljupko" Petrović, yamaze kwandika...
18 November 2018 Yasuwe: 2412 0