Kigali

Gakwaya yahakanye ibyo kuza kwa Witakenge muri Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: 21 November 2017 Yasuwe: 1593

• Gakwaya yatangaje ko Witakenge atarasinyira Rayon Sports
• Gakwaya yavuze ko Rayon Sports idafite igitutu cyo gushaka umutoza kuko shampiyona ishobora gusubikwa
• Rayon Sports isigaranye abatoza 2 Lomami Marcel na Nkunzingoma Ramadhan

Muri iyi minsi nibwo hamaze iminsi amakuru y’uko ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’uwahoze ari umukinnyi wayo Jeannot Witakenge kugira ngo asimbure Karekezi Olivier uri mu mboko y’ubugenzacyaha kubera ibyaha akekwaho byakoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho.

Mu kiganiro Umuryango wagiranye n’Umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier,yadutangarije ko ikipe ya Rayon Sports nta gitutu ifite cyo gushaka umutoza kuko bategereje umutoza Karekezi ndetse bazashaka umutoza mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Ayo makuru siyo kuko turacyategereje umutoza mukuru Karekezi gusa nta kitwirukansa kuko shampiyona ishobora gusubikwa kubera imikino y’ikipe y’igihugu iri imbere.”

Kugeza magingo aya ikipe ya Rayon Sports iravugwamo abatoza benshi aho bivugwa ko uretse Witakenge umutoza Kayiranga Baptista aravugwa nawe ko ashobora kugaruka muri iyi kipe yigeze guhesha igikombe cya shampiyona.

Witakenge amaze iminsi mu Rwanda ndetse yarebye umukino ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mukura Victory Sports 0-0.

Lomami na Ramadhan nibo batoza Rayon Sports isigaranye

Amakuru ari muri Rayon Sports ni uko uyu mugabo usanzwe yibera muri Kongo Kinshasa yaba yaramaze kumvikana n’ubuyobozi n’ubwo Gakwaya Olivier yabihakanye.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ykee Benda yahawe urw’amenyo nyuma yo kujya mu Burusiya ntaririmbe

Abafana ba Ykee Benda bamuhaye urwamenyo nyuma yo kujya mu mukino usoza...
17 July 2018 Yasuwe: 620 0

Umutoza w’Ububiligi yagiriye inama ikomeye Eden Hazard

Umutoza w’Ububiligi Roberto Martinez yagiriye inama kapiteni we Eden Hazard...
17 July 2018 Yasuwe: 916 0

Rayon Sports yaciye amarenga y’abakinnyi izabanza mu kibuga kuri USM...

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 18 Nyakanga 2018 saa kumi n’ebyiri nibwo Rayon...
17 July 2018 Yasuwe: 936 0

Ronaldo yabwiye amagambo atanga icyizere abafana ba Juventus...

Ku munsi w’ejo nibwo Cristiano Ronaldo yeretswe abafana,abanyamakuru ndetse...
17 July 2018 Yasuwe: 780 0

Abakinnyi b’Ubufaransa bakiriwe nk’abami ubwo bageraga mu mujyi wa Paris...

Abafana b’Ubufaransa barenga ibihumbi 500 bari bateraniye ku marembo ya...
16 July 2018 Yasuwe: 2554 0

Cristiano Ronaldo yakiriwe n’uruvunganzoka rw’abafana ba Juventus ubwo...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yakiriwe nk’umwami mu mujyi wa Turin ubwo...
16 July 2018 Yasuwe: 2971 0